CG (Rtd) Emmanuel K Gasana wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ntagifungiye by’agateganyo mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere, aho yari akurikiranyweho kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’Itegeko mu nyungu ze bwite.
Amakuru yizewe nuko uyu mugabo CG (Rtd) Emmanuel K Gasana yarekuwe ku munsi wejo akaba yagaragaye mu muhango wo gusezerana ku muhungu we n’umukobwa wa Gen. Kale Kayihura wabaye ku gicamunsi cy’umunsi wa kane
Amakuru yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023, avuga ko CG (Rtd) yanagaragaye ubwo umuhungu we yasezeranaga mu Murenge n’umukunzi we, binashimangira ko uyu mugabo yaba yarahawe imbabazi.
Itegeko riha ububasha Perezida wa Repubulika ububasha, nyuma yo kugisha inama abo bireba, bwo guha imbabazi uwakatiwe, naho Minisitiri w’ubutabera we rikamuha ububasha bwo guhagarika gukurikirana umuntu mu Nkiko.
Uyu mugabo akaba yarekuwe mugihe umuhungu we yari afite ubukwe n’umukobwa w’uwahoze ayoboye igipolisi cyo mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda Gen. Kale Kayihura
Src: Irebero.co.rw