Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

RDC: Kuri site y’itora i Bunia humvikanye amasasu

Muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Teritwari ya Bunia, kuri site y’itora ya ISP hazindukiye imyigaragambyo ndetse n’ibikoresho birasahurwa hagomba kwitabazwa Polisi yabanje no kurasa amasasu kugira ngo batatanye ndetse hanahoshwe iyo myigaragambyo.

Mu gihe ahandi ku masite ari gukorerwaho amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yabaye uyu munsi ku wa 20 Ukuboza 2023 hazindukiye imirongo y’abitabiraga iki gikorwa, mu Mujyi wa Bunia ho abakuwe mu byabo n’intambara bazindutse bigaragambya bavuga ko babujijwe gutora, ibyo byasize hangirikiye imashini ebyiri zifashishwaga ku biro by’itora biri ISP.

Abigaragambya birukanye abakozi b’amatora, bamenagura amadirishya kandi banangiza ibikoresho byifashishwaga mu gikorwa cyo gutora. Amakuru aturuka kuri site ya ISP i Bunia avuga ko bikomeye kuko ibintu bimeze nabi, abigaragambyaga basutsweho urufaya rw’amasasu na Polisi, bivugwa ko hari n’abahakomerekeye.

Amakuru akomeza avuga ko muri komini Shari muri Bunia abakozi ba Komisiyo ishinzwe amatora CENI bakwiriye imishwaro ubwo byabaga, ndetse byageze mu gihe cya Saa tatu za mugitondo amasasu acyumvikana muri aka gace, ibyo byatumye n’abaturage bahunga.

Abahunga bageragezaga kwinjira mu Mujyi ahari inzego z’umutekano zishinzwe kubahiriza amategeko ndetse hari n’aho Polisi iri kwifashisha ibyuka biryana mu maso. Bivugwa ko hari abandi baturage bari gutera ikigo cya Diangenda nacyo kiriho Site y’itora.

Imyivumbagatanyo yatangiye ejobundi ku wa Mbere ariko abakozi ba CENI bagerageza kuyiturisha by’akanya gato.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU