Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyagatare: Umukwabu wakozwe mu minsi ibiri wasize abantu 18 bafashwe kubera gucuruza ibiyobyabwenge

Mu minsi ibiri gusa, abantu 18 bafunzwe bakekwaho gucuruza inzoga z’ibiyobyabwenge harimo kanyanga ndetse na Zebra Waragi.

SP Twizeyimana Hamdun, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko umukwabu wafatiwemo aba mbere wakozwe na Polisi, Ingabo, DASSO na RIB wakozwe mu rukerera rwo ku wa 16 Ukuboza 2023.

Abafashwe bafatiwe mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Nyagatare, Akagari ka Kamagiri ho mu Mudugudu wa Kamagiri (Kimaramu).

SP Twizeyimana avuga ko uyu mukwabu wateguwe hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage bavugaga ko umudugudu wabo wuzuyemo ibiyobyabwenge.

Abafashwe bose ni abantu 22, bakekwaho gucuruza kanyanga, babiri muri bo basanganywe litiro 6,2 ndetse hanafatwa amapaki 112 y’inzoga za Zebra Waragi.

Hanafashwe kandi ibiro 400 by’inyama zibwe, hanafatwa amavuta ya mukorogo amacupa 21. Abafashwe bose icyo gihe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

Undi mukwabu nanone wari ugamije gushaka abantu, ku makuru yatanzwe n’abaturage mu Mudugudu wa Rutare ya kabiru, Akagari ka Cyenjojo mu Murenge wa Rwempasha hafashwe abantu batatu, bafatanywe litiro 140 za kanyanga bavuga ko bayikuraga mu gihugu cya Uganda, bakayikwirakwiza mu baturage mu Rwanda.

Aba batatu nabo uko bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwempasha n’ibyo bafatanywe niho biri, mbere y’uko bashyikirizwa ubugenzacyaha.

SP Twizeyimana Hamdun, ashimira abaturage bakomeje gufasha inzego z’umutekano gutahura abacuruza ibiyobyabwenge, ndetse asaba n’abandi kujya muri uwo mujyo kugira ngo bajye bafata abacuruza ibiyobyabwenge batarabikwirakwiza mu baturage.

Asaba abaturage kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge, bakabyirinda kuko kubicuruza no kubinywa byose bihanwa n’amategeko.

Yagize ati: “Turabasaba gukomeza kuba ijisho rya bagenzi babo kuko ibiyobyabwenge byinshi bituruka hanze y’Igihugu kandi hose ntihaboneka inzego z’umutekano zihahora usibye abaturage bahatuye. Tubasaba rero ubufatanye bagatangira amakuru ku gihe.”

Yavuze ko kandi bafite amakuru ko ibiyobyabwenge byiyongera ku bwinshi cyane cyane mu mpera z’umwaka, ariko avuga ko mu gihe amakuru yatangiwe igihe bizakumirwa ntibigere mu baturage.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!