Wednesday, November 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Karongi: Abasore babiri bafatanywe ibitoki bategekwa kubihekenya ari bibisi

Mu Karere ka Karongi, haravugwa inkuru y’abasore babiri bafatanywe ibitoki bibye bagategekwa kubihekenya ari bibisi.

Ibi byabaye ku wa 13 Ukuboza 2023, bibera mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Kibilizi mu Mudugudu wa Cyimana.

Mu gihe cya Saa kumi n’imwe za mugitondo umuturage umwe yazindukiye mu rutoki, agezeyo asanga bamutemeye ibitoki by’inyamunyo bitarakomera barabitwara.

Ubwo yahise yitabaza bagenzi be batangira gushakisha aho byarengeye, bahura n’Abanyerondo bo mu Mudugudu wa Ndengwa uhana imbibi n’Umudugudu wa Cyimana bashoreye abasore babiri bafite ibitoki bibye, babajyanye kuri Polisi.

Aba baturage bahise bambura abo banyerondo ibyo bisambo vuba n’uburakari bwinshi, bahita bategeka ibyo bisambo guhekenya ibyo bitoki ari bibisi.

Umwe mu baturage waganiriye n’Igihe dukesha iyi nkuru, yavuze ko hari insorensore zataye ishuri, zisigaye ziba ibitoki by’abaturage bakajya kubigurisha.

Yagize ati: “Umuntu aba afite igitoki mu murima arindiye ko kizakomera ngo agiteme yahagera agasanga bakibye. Abaturage babonye abo basore bagira umujinya barabibahekenyesha.”

Undi muturage we yavuze ko bahisemo kujya bihanira abajura kuko iyo babajyanye kuri Polisi bahita barekurwa batamazeyo kabiri.

Ati: “Bariya basore ndabazi, ni ibisambo si ubwa mbere bibye ni ibirara bisanzwe bizwiho iyo ngeso, biba mu isoko rya Kibilizi, basanzwe biba ibitoki bakabigurisha.”

Si ubwa mbere abaturage bo muri aka gace bihanira umujura, kuko baherutse gufata umujura wibye ihene bagahitamo kuyimuhekesha mu mugongo.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU