Kaminuza y’u Rwanda yategetse abanyeshuri bapfushije ubusa mudasobwa baherutse guhabwa ngo zibafashe mu myigire yabo kuzishyura vuba bidatinze.
Binyuze muri gahunda yitwa minuza, Kaminuza y’u Rwanda muri Nzeri uyu mwaka ni bwo yasubukuye gahunda yo guha abanyeshuri biga muri Kaminuza mudasobwa icyo gihe zihabwa abarenga ibihumbi 30.
Iyi gahunda yasubukuwe nyuma y’igihe yarasubitswe kubera ubuziranenge bwa mudasobwa zatangwaga butavugwagaho rumwe.
Hari bamwe mu banyeshuri bivugwa ko bagurishije izi mudasobwa, ari na bo ubuyobozi bwa Kaminuza bwandikiye bubasaba kwishyura ikiguzi cy’izi mudasobwa vuba na bwangu.
Mu ibaruwa UR yandikiye umwe mu banyeshuri Umurunga waboneye kopi, yamumenyesheje ko agomba kwishyura ikiguzi cya mudasobwa yari yarahawe bitarenze ku wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023.
Iragira iti: “Mu igenzura ryabaye hagati y’itariki ya 1 n’iya 8 Ugushyingo, igenzura kandi ryabaye hagati ya tariki 14 na 17 Ugushyingo ndetse n’iryabaye hagati yo ku wa 21 no ku wa 28 Ugushyingo 2023, ryerekana ko wapfushije ubusa mudasobwa wahawe bitemewe, nyamara wari warayihawe ngo ikongerere ubunararibonye ndetse inagufashe mu myigire.”
Ikomeza igira iti: “Ku bw’impamvu yavuzwe haruguru, urasabwa kwishyura amafaranga ahwanye n’ikiguzi cya mudasobwa wapfushije ubusa bitarenze ku wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023.”
Kaminuza y’u Rwanda itanga ziriya mudasobwa, yavuze ko harimo izifite agaciro k’ibihumbi 500 Rwf izindi zikagira agaciro ka miliyoni 1.1 Rwf.
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, Kaminuza y’u Rwanda yari yamaze kwandikira amabaruwa abanyeshuri barenga 150 basabwa kwishyura amafaranga ya mudasobwa bahawe bakazipfusha ubusa.