Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Burundi: Kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu uzajya ubanza wishyure Miliyoni 100

Mu rwego rwo guca akajagari k’abarota babaye Perezida mu gihugu cy’u Burundi bagahita batanga kandidatire, hatangajwe ko umuntu uzajya ushaka kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu cy’u Burundi azajya abanza kwishyura Miliyoni 100 z’amarundi.

Izi Miliyoni 100 z’amarundi azajya yishyurwa nk’ingwate ku wifuza kuba Perezida w’u Burundi, yavuye kuri Miliyoni 50 yari yarashyizweho mu mwaka wa 2020.

Ibiciro bishya birareba kandi Abasenateri n’Abadepite bazajya bishyura Miliyoni 2 z’amarundi zizajya zishyurwa mbere yo kwiyamamaza, avuye ku bihumbi 500 Fbu.

Abagize inama ya Komine nabo bazajya bishyura ibihumbi 200 Fbu mbere yo kwiyamamaza, ibintu bitari bisanzwe bibaho.

Uyu mushinga w’itegeko rishya rigenga amatora ngo ryafatiye ku kuba hari bimwe mu byahindutse birimo itegeko rijyanye no kuvugurura Amakomine n’Intara zigize igihugu.

Iri tegeko ryashyizweho mu rwego rwo kugabanya abantu biyamamazaga mu byiciro bitandukanye bagamije kwibonekeza.

Gusa bamwe mu banyepolitiki, bavuga ko iri tegeko rigamije gufata ku gakanu abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD.

Umukuru w’ishyaka APDR, Gabriel, yavuze ko ashingiye ku kuntu ubukungu bw’igihugu bwifashe, biteye isoni kubona batumbagiza ibiciro ku bantu bashaka gushyira igihugu ku murongo.

Yagize ati: “Tuzavugana n’andi mashyaka kugira ngo dusabe Inteko Ishingamategeko ntiyemeze iryo tegeko.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu gihugu cy’u Burundi, arashinjwa n’Abanyepolitiki kudaha agaciro ibitekerezo byabo mu nama bagiranye kuri iryo tegeko.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU