Wednesday, January 8, 2025
spot_img

Latest Posts

Rwamagana: Nyarusange habereye impanuka y’imodoka ebyiri zagonganye ziri mu kerekezo kimwe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2023, i Nyarusange mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana habereye impanuka y’imodoka zajyaga mu cyerekezo kimwe zigana mu Mujyi wa Rwamagana kubw’amahirwe ntawahatakarije ubuzima cyangwa ngo akomereke bikabije.

 

Ni impanuka yabaye ahagana saa moya z’umugoroba, imodoka zose zirimo guturuka mu Karere ka Kayonza zinjira mu Mujyi wa Rwamagana.

 

Izo  modoka zagonganye harimo iya Land Cruiser ifite Purake ya RAB463N yari irimo abantu babiri yagoganye n’ikamyo ifite Purake ya RAG834D yari ivuye muri Tanzania na yo irimo abantu babiri.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko impanuka yatewe n’umushoferi warutwaye Land cruiser wasabye inzira yo kunyuranaho/kudepasa yagera imbere akagaruka mucyerekezo cye imodoka itarashirayo maze igahita igonga igice cy’imbere cy’ikamyo.

 

Yagize ati: “Zigonganye zijya mu cyerekezo kimwe mu Mujyi wa Rwamagana, ariko bikaba byatewe n’umushoferi wa Land Cruiser wadepasije nabi bitewe nuko yagaruye imodoka mu cyerekezo yajyagamo imodoka ye itarashirayo ikinyabiziga cye gikora kuri Scania byatumye imodoka ye igwa mu muhanda.”

 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko ntawitabye Imana uretse umushoferi wari utwaye imodoka ya Land Cruiser wajyanywe mu Bitaro bya Rwamagana, akaba yakomereketse mu buryo bworoheje ku kaboko.

 

Imodoka ya Land Cruiser ni yo yangiritse cyane kuko kuhavanwa byasabye ko isunikwa n’abaturage na ho imodoka ya Scania yo yaturitse ipine imwe.

 

Polisi y’u Rwanda yibutsa abatwara ibinyabiziga kujya babisikana bagabanyije umuvuduko kandi bakareba niba ikinyabiziga batwaye cyashizeyo ndetse barebye niba nta nkomyi ishobora guteza impanuka imbere, kureba  niba ibyapa n’ibimenyetso byo mu muhanda n’inzira bibemerera gutambuka kandi bagacanaho bitaje batavuye mu muhanda.

Land cruiser yagaramye mu muhanda
Scania yatobotse ipine yari ivuye Tanzania

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!