ES Ruramira ni ishuri ryisumbuye rya Leta,iri shuri rikaba riherereye mu karere ka Kayonza,umurenge wa Ruramira,kuri ubu abantu benshi bari kwibaza kuri iri shuri ndetse bamwe bakaba bari bamenyereye ko ibigo bitsinda cyane ari ibibarizwa mu mijyi.
Ubwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) batangazaga amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, umwaka wa 2022-2023, muri iri shuri rya ES Ruramira habonetse umunyeshuri wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu mu burezi rusange(General Education) muri HEG(History,Economiy and Geography).
Dr Bahati, Bernard Umuyobozi Mukuru wa NESA avuga ko mu mwaka w’amashuri 2022/2023 abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizami bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu bumenyi rusange bari 48,699 barimo abakobwa 27,382 n’abahungu 21,317.
Mu banyeshuri babaye indashyikirwa barimo Muhozi Anselme wigaga muri ES Ruramira wabaye indashyikirwa ku rwego rw’igihugu akaba yarahembwe mudasobwa, akaba yarahize abandi mu mateka,Ubukungu n’ubumenyibwisi(HEG).
Segali Olivier, Umuyobozi wa ES Ruramira avugako byabanejeje cyane bakimara kumva ko bafite umwana wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu
Ati:” Byaradushimishije nk’abarezi ni icyerekana ko ibyo twakoze biba bitarapfuye ubusa dukorera hamwe (teamwork) tukabaha byose,tukabereka uko bagomba kwiga,tukabaha amakuru menshi tukabereka uko biga, buri wese abijyamo abyita ibye,kubaha discipline, kubigisha amasaha agenwe no kubereka ibyiza byo kwiga,…”
Segali Olivier uyobora ES Ruramira avugako ikigo ayobora abanyeshuri biga bataha ndetse ko bafite imvugo igira iti: “Kuzuza ikizamini cya Leta birashoboka,tubiharanire”. Umuyobozi avugako mu bumvise inama batanze harimo uyu Anselme wahize abandi ku rwego rw’igihugu.
Muri iki kigo cya ES Ruramira habarizwa amashami atatu(3), HEG(History,Economiy and Geography), MCB(Mathematics Chemistry and Biology) ndetse na LFK(Literature in English, French and Kiswahili). Abanyeshuri bose biga muri aya mashami bakoze ibizami bayatsinze 100%.
Uyu munyeshuri Anselme Muhozi yatangiriye kuri iki kigo cya ES Ruramira umwaka wa mbere mu mashuri yisumbuye akaba ari naho asoreje iki cyiciro.
Ubutumwa ku bantu bose bavugako amashuri y’uburezi bw’imyaka 9 na 12 ntacyo amaze.
Yasabye abantu bose bakerensaga cyangwa bakagaya uburere n’uburezi bitangirwa mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 ko bagomba kubizera bakabaha abana babo ndetse bakabafasha bagaha abana ibikoresho bya ngombwa ubundi bakababaza umusaruro.
Tubibutseko abatsinze amasomo y’uburezi (TTC) umwaka ushize bari 99%, bagabanutseho 0,2% kuko ubu abatsinze ni 99.7%.
Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard yavuze ko umubare w’abanyeshuri bajya muri Kaminuza ugenda wiyongera.
Avuga ko bataragera ahashimishije ariko ngo igishimishije n’uko imibare igenda yiyongera buri mwaka .