Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUUmwarimu yishe mugenzi we ahita yijyana kuri Polisi kwirega

Umwarimu yishe mugenzi we ahita yijyana kuri Polisi kwirega

Umwarimu w’imyaka 47 y’amavuko yishe mugenzi we w’imyaka 67 y’amavuko hanyuma ahita ajya kwitanga kuri Polisi ko yishe umuntu akamusiga ku muhanda.

Uyu mugabo w’imyaka 47 ukomoka mu gihugu cya Kenya muri Kirinyaga mu gace ka Kanjege, yishe mugenzi we bahoze bakorana umurimo wo kwigisha mu mashuri abanza ndetse bari banafitanye ubucuti burenze.

Mbere y’uko biba, babanje gusangira inzoga mu kabari bari kumwe n’undi muntu umwe, mu gihe cyo gutaha uyu mwarimu aherekeje inshuti ye mu masaha ya saa munani bageze mu nzira aramwica.

Uyu yahise ajya kuri Polisi yitanga avuga ko yishe inshuti ye kandi umurambo awusize ku muhanda. Polisi iba imucumbikiye mu gihe igiye kureba umurambo w’uwo musaza.

Ikinyamakuru Citizens cyo muri Kenya, cyatangaje ko mushiki w’uyu mwarimu witwa Elijah Wanjoli yahamagaye mukuru we kugira ngo amumenyeshe ko musaza we ari mu maboko ya Polisi azira kwica umuntu.

Abantu bose batunguwe no kumva iyi nkuru kuko ngo bari babaziho ubucuti budasanzwe kuko ngo basangiraga akabisi n’agahiye ntawajyaga gufata agacupa asize mugenzi we.

Mushiki w’uyu mwarimu ukekwaho kwica witwa Njeri, yatangaje ko musaza we amaze imyaka igera kuri itatu atandukanye n’umugore we kubera anywa inzoga nyinshi cyane.

Hari hashize iminsi mike Njeri ajyanye musaza we kwa muganga ngo bamuganirize, banamujyire inama arebe ko yagabanya inzoga, nta minsi ishize aba yishe inshuti ye batigeze bagirana amakimbirane n’umunsi umwe.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!