Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURURulindo: Umusaza w'imyaka 62 umaze amezi asaga atatu muri Transit Center ya...

Rulindo: Umusaza w’imyaka 62 umaze amezi asaga atatu muri Transit Center ya Tare aratabarizwa

Rulindo, umurenge wa Buyoga,Akagari ka Ndarage mu mudugudu wa Karambi imiryango y’abantu batatu bamaze amezi arenga 3 bafungiye mu Kigo cya Transit Center ya Tare bakomeje gusiragizwa.

Ubusanzwe muri ibi bigo bivugwako hajyanwayo abantu bafite imico ibangamiye rubanda n’umudendezo wabo hashingiwe ku makuru y’inzego zibanze aba yagiye atangwa,akagenzurwa basanga koko abo bantu babangamye hagafatwa umwanzuro wo kubajyana muri ibi bigo.

Muri uyu murenge wa Buyoga kuri ubu abafashwe bakajyanwa muri Transit Center y’i Tare barimo umusaza witwa Mukurarinda Michel w’imyaka 62 y’amavuko,uyu musaza ari kumwe na Habinshuti ndetse na Nahimana Ferdinand bari kumwe mu kigo cya Transit center i Tare.

Si rimwe si kabiri ibi bigo bigenda bivugwamo kujyanwamo abantu mu buryo bunyuranije n’amategeko, aho rimwe narimwe bishinjwa kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, ibi ariko n’ubwo bivugwa ubuyobozi bw’inzego zibanze n’abareberera bene ibi bigo bavugako baba bari kwigisha abantu, babaha amasomo.

Ni nabyo byabwiwe abo mu miryango ya bano bantu batatu ubwo bageragezaga kubaza iby’abantu babo bagiye babwirwa mu bihe binyuranye ko bari kwigishwa kandi bagiye kurekurwa vuba bagataha,none kuri ubu amezi abaye atatu.

Aya makuru UMURUNGA ukiyamenya wahise ushaka kumenya ukuri kwimbitse kubivugwa n’abaturage,nibwo twavugishije Gitifu w’umurenge wa Buyoga, Manirafasha Jean D’Amour,yabwiwe ikibazo uko giteye ntiyashaka kugira amakuru atanga ahubwo atanga nimero y’indi twabarizaho iby’iki kibazo, iyo numero twayihamagaye nayo turayibura.

N’ubwo abayobozi badashaka kugira icyo bavuga bamwe muri bo tudashatse kugaragaza imyirondoro yabo baganiriye n’umunyamakuru bavuze ko mbere na mbere babizi ko abo bantu bafunze ariko amakuru y’ifatwa n’ifungwa ryabo ntacyo babiziho.

Mu gihe byanyuzwaga kuru X, akarere ka Rulindo kijeje ko kagiye kubikurikirana.

https://twitter.com/sam_kabera/status/1731752250710647255?t=TvfBLz16XJxyGJDbrebRiQ&s=19

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
๐Ÿ“žor Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!