Umunsi wa mwarimu ubusanzwe wizihizwa tariki ya 5/10 buri mwaka,aho abarimu bicara bakaganira ku murimo wabo bakarebera hamwe uko bawuteza imbere.
Uyu mwaka wa 2023 abarimu bo mu Rwanda uyu munsi ntiwabaye nk’uko byari bisanzwe kuko wagiye wimurwa inshuro nyinshi,hari hashize amezi 2 wimurwa.
Kuri ubu ariko itariki uyu munsi uzizihirizwaho imaze gutangazwa n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri yβUburezi Irere Claudette, aho avuze ko uyu munsi uzizihizwa ku wa 14/12/2023.
Ni umunsi abarimu baba banyoteye kuko nabo ubaha umwanya wo kwidagadura no kwizihirwa bishimira ibyo bamaze kugeraho mu mwuga wabo.