Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

ADEPR:Bishop Rwagasana yahanishijwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 50 Rwf, abandi bagizwe abere

Uwahoze ari umuvugizi wungirije w’Itorero ADEPR, Bishop Rwagasana Thomas, Urukiko Rukuru twategetse ko ahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo w’iryo torero n’icyo gukora inyandiko itavugisha ukuri, rumuhanisha igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 50.

Urukiko rwanzuye ko uwahoze ari umuvugizi w’iryo torero, Sibomana Jean bareganwaga adahamwa n’ibyaha yaregwaga birimo kunyereza umutungo w’itorero, guhimba inyandiko no kuzikoresha n’icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Aba bombi bahoze ari abayobozi bakuru ba ADEPR bari mu bantu 12 bari mu bahoze mu buyobozi bukuru bwa ADEPR, barezwe icyaha cyo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano.

Mu mwaka wa 2012, nibwo Itorero ADEPR ryatangije umushinga wo kubaka Dove Hotel, wari ufite agaciro k’asaga miliyari 5,2 Rwf.

Itorero ADEPR ryatse inguzanyo ya miliyari 2 na miliyoni 150 Rwf muri banki itsura amajyambete, BRD, mu Ukwakira 2014, mu rwego rwo kugira ngo uwo mushinga ushyirwe mu bikorwa.

Mu Ukwakira 2015, inguzanyo yiyongereyeho indi ya miliyari 1 na miliyoni 159 Rwf, inguzanyo yose iba inguzanyo ya miliyari 3,3 Rwf, yagombaga kwishyurwa nyuma y’imyaka 10.

Inteko rusange yateranye ku wa 15 Mutarama 2016, yanzuye ko iyo nguzanyo igomba kwishyurwa mu mwaka umwe, mu rwego rwo kwirinda gutanga inyungu.

Kugira ngo intego ubuyobozi bwihaye igerweho, icyo gihe hatangiye inkubiri yo gushaka imisanzu mu bakirisitu kuri bwiza na bubi. Kugeza muri Gicurasi 2017, imibare yerekana ko abayoboke ba ADEPR, bakusanyije asaga miliyari 3, 3 Rwf.

Muri icyo gihe inguzanyo yari isigaye kwishyurwa yarengagaho gato miliyari 2,2 Rwf. Bisobanuye ko imisanzu yakusanyijwe yarengagaho inguzanyo yasabwaga kwishyurwa miliyari 1,1 Rwf. Uwo mwenda ntiwishyuwe nk’uko byemejwe n’Inteko Rusange.

Dove Hotel, byavuzwe ko yuzuye itwaye asaga miliyari 6,2 Rwf mu gihe igenagaciro ryo muri 2018 ryerekanye ko ifite agaciro k’asaga miliyari 5 na miliyoni 291 Rwf.

Ibyo byatumye abari abayobozi bakuru b’iryo torero bajyanwa mu nkiko bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwatangiye kuburanisha urubanza rwabo muri 2017, ndetse mu Ugushyingo 2018, icyenda muri bo barimo Bishop Sibomana na Rwagasana bagizwe abere.

Nyuma yaho, ADEPR, Ubushinjacyaha na batatu bakatiwe bajuririye urikiko Rukuru muri 2019 bagaragaza ko batanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko. Urubanza rwatangiye kuburanishwa mu bujurire ku wa 27 Kamena 2021.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko bakatirwa imyaka 12 muri gereza kubera ibyaha bakurikiranyweho mu gihe ADEPR yo yari yasabye guhabwa indishyi za miliyari 5 Rwf no gutegekwa kugaruza amafaranga banyereje.

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe ku wa 30 Ugushyingo 2023, cyagaragaje ubujurire bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro kuri bimwe.

Urukiko rwemeje ko ubujurire bwa Sindayigaya Théophile nta shingiro bufite, hakaba hahamyeho igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 1 Rwf yahanishijwe mu rubanza rwajuririwe.

Rwemeje ko ubujurire bwa Mukakamali Lynéa na Mukabera Médiatrice n’ubw’Itorero ADEPR bufite ishingiro kuri bimwe.

Urukiko rwemeje ko indishyi ADEPR isaba nta shingiro zifite. Rwemeje ko Rwagasana Thomas ahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR n’icyaha cyo gukora inyandiko ibeshya, ariko ntahamwe n’icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu.

Rwemeje Kandi ko Mutuyemariya Christine ahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo w’Itorero ADEPR n’icyaha cyo gukora inyandiko ibeshya mu gihe Niyitanga Salton Twizeyimana Emmanuel bahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR.

Urukiko rwemeje ko Sibomana Jean na Sebagabo Leonard ibyaha byo kunyereza umutungo wa ADEPR, icyaha cyo guhimba inyandiko no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu bitabahama.

Kandi rwemeje ko ibyaha Gasana Valence na Beninka Bertin badahamwa n’ibyaha bakurikiranyweho.

ADEPR yari yasabye Urukiko ko rwategeka abaregwa gusubiza amafaranga y’Itorero byanyereje. Urukiko rwo rwahanishije Rwagasana Thomas igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 50 Rwf.

Ruhanisha Mutuyemariya Christine igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 30 Rwf, Niyitanga Salton ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 6,6 Rwf mu gihe Twizeyimana Emmanuel we yahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 6 Rwf.

Undi Urukiko rwahannye ni Mukakamali wahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri isubitse n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 Rwf.

Amafaranga yanyerejwe azasubizwa

Urukiko twategetse ko Rwagasana, Mutuyemariya Christine na Niyitanga Salton bafatanya gusubiza amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10 yitiriwe kugura sound proof.

Rwagasana yategetswe gusubiza miliyoni 7 Rwf yanyereje ayitiriye ayo kubaka igisenge ndetse na Twizeyimana yategetswe gusubiza miliyoni 3 yitiriwe kubaka igisenge cya Dove Hotel.

Urukiko twategetse Rwagasana na Mutuyemariya gusubiza miliyoni 5 Rwf yitiriwekugura ibikoresho byo kubaka Sauna Massage naho Niyitanga ategekwa gusubiza miliyoni 3,3 Frw.

Sindayigaya Théophile yasabwe gusubiza ADEPR miliyoni 32 Rwf nk’uko byari byategetswe mu rubanza rwajuririwe.

Rwagasana, Mutuyemariya, Niyitanga, Twizeyimana, Sindayigaya na Mukakamali bategetswe gusibiza miliyoni 1 Rwf y’igihembo cya Avoka yiyongereye kuri miliyoni 2 Rwf ADEPR yari yagenewe mu rubanza rwajuririwe.

Imitungo y’abahamwe n’ibyaha izakomeza gufatirwa k’ubwishyu bw’ibyo bategetswe kwishyura, abagizwe abere basubizwe imitungo yabo.

Bishop Rwagasana Thomas yahamwe n’ibyaha yari akurikiranweho

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU