Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Kenya:Abatishyura ubwishingizi bw’ubuzima bagiye kujya bakumirwa kuri serivisi 11 z’ingenzi

William Samoei Ruto, Perezida wa Kenya, yashyizeho gahunda nshya y’ubwishingizi ku buzima, izajya ikumira abatabwishyura kuri serivisi 11 z’ingenzi zirimo guhabwa akazi muri Leta no gusezeranywa imbere y’amategeko.

Izindi serivisi bakumiriweho ni izo: guhabwa inguzanyo ku banyeshuri, kwandikisha ikinyabiziga, guhabwa icyemezo cy’uko wishyuye imisoro, guhabwa pasiporo n’ibindi byangombwa by’inzira, kwandikisha ubucuruzi ndetse no kugurisha imitungo.

Susan Nakhumicha, Minisitiri w’Ubuzima muri Kenya, ni we washyize hanze itangazo rishishikariza abaturage bose kwishyura ubu bwishingizi mu rwego rwo gufasha abatishoboye barwarira mu ngo zabo kubera kubura ubushobozi.

Minisitiri yagize ati: “Umukozi wa Leta cyangwa urwego rwa Leta ruzajya rugenzura, rusaba umuntu ukeneye serivisi ya Leta nimero y’ubwishingizi bw’ubuzima imuranga. Umukozi azajya agenzura maze yemeze niba umusanzu w’umuntu ugifite agaciro.”

Muri iyi gahunda Umunyakenya ufite akazi azajya yishyura 2.75% by’umushara we mbumbe, urengeje imyaka 25 udafite akazi yishyure amashilingi 300 ku kwezi, abatishoboye bo bazajya bishyurirwa na Leta.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU