Friday, January 10, 2025
spot_img

Latest Posts

Ruhango: Abanyeshuri batorotse ikigo bigira kwiga ahandi, akarere karatungwa agatoki

Mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Byimana, Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya Heroes Integrated Technical Secondary School ,buravuga ko abanyeshuri bose bahigaga batorotse mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu bakigendera.

Ni nyuma yaho hari hashize iminsi kivugwamo ibibazo birimo no kudahemba abarimu bagahagarika akazi.

Iki kigo kigagamo abana 45 muri bo 32 bigaga  bagicumbikamo, bose batorotse kuri uyu wa 29/11/2023 mu rucyerera saa kumi nimwe barigendera.

Senguyumva Abdul ,ufite ubwenegihugu bwa Amerika n’u Rwanda ari nawe nyiri iki kigo, avuga ko ari ubugambanyi bwakozwe na bamwe mu bakozi b’akarere ka Ruhango, avuga ko, iki kigo yacyeguriwe batabishaka,

Ati:”Ikigaragaza ko harimo ubugambanyi, haje imodoka iparika kure y’ikigo itwara abanyeshuri mu bigo bitandukanye”.

Mukangenzi Alphonsine, umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko  abana ubwabo aribo bahisemo kuva mu kigo kubera bari bafashwe nabi,

Ati:”Abarimu bari bahagaritse kwigisha, abana babonye batari kwiga bahisemo kwigendera, ikiri gukorwa nuko abana aho bakomereje amasomo turimo kuvugana nabo kugirango bakomeze amasomo yabo”.

Umunyamakuru yagerageje kugana muri kimwe mu bigo bivugwaho kwakira abana benshi ntibyakunda, yageze kuri Ecole Technique saint Trinite de Ruhango ntibyakunda ko avugana n’ubuyobozi.

Amakuru akomeje kuba urujijo bisaba ko inzego zabyinjiramo ni uko akarere kavuga ko abanyeshuri aribo bahisemo gutoroka, ubuyobozi bw’ikigo bwo buvuga ko ari akagambane bakorewe na bamwe mu bayobozi b’akarere.

Haribazwa aho aba banyeshuri bakuye ibyangombwa byatumye bakirwa mu bindi bigo mu gihe amasomo ageze hagati.

Mu kigo aho ubuyobozi bukorera
Inyubako z’amashuri bigiragamo

Src:Tv1

Photos credit to Tv1

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!