Abagabo babiri bo mu Karere ka Ngoma, barakekwaho gukubita umusaza witwa Kayumba Amoni w’imyaka 73 y’amavuko kugeza ashizemo umwuka, bamushinjako ko ariwe ubibira ibigori byo mu mirima yabo.
Abakekwaho iki cyaha ni Habanabakize Emmanuel na Niyibizi bo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Mugesera.
Abaturage batuye mu Murenge wa Mugesera, mu Kagari ka Nyamugari bavuga ko babyutse mu masaha ya mugitondo bagasanga umurambo w’uyu musaza Kayumba Amoni mu muhanda iruhande rwe harambitse ibitoki bitatu.
Bamwe mu baturage babwiye Itangazamakuru ko abakekwa ko bishe uyu musaza, bamwishe bari barinze ibigori mu mirima yabo.
Bavuga ko mu masaha ya Saa Saba z’ijoro babonye uyu musaza azamuka yikoreye ibitoki, baramuhagarika batangira kumushinja ko ariwe ubibira ibigori byo mu mirima yabo.
Bahise batangira kumukubita babonye ko bamunegekaje, bamujyana ku igare bamugeza hafi y’umudugudu we n’abandi baturage batangira kumukubita, babonye ashizemo umwuka bamwe barahunga abandi bahamagara inzego zishinzwe umutekano.
Umuyobozi w’umusigire mu Murenge wa Mugesera admin Harerimana Florent yavuze ko amakuru bayamenye mu rukerera bahamagawe n’abaturage.
Bakimara kumenya amakuru bahise batabara, bahageze basanga yamaze gushiramo umwuka. Umurambo wa nyakwigendera RIB ihita iwujyana kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.
Umuyobozi Florent Harerimana, yakomeje avuga ko inzego zibishinzwe zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane abihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.
Umuyobozi yakomeje asaba abaturage kwirinda kwihanira, kandi bakajya batangira amakuru ku gihe.
Kayumba Amoni yasize abana babiri n’umugore, ariko umugore yari yaramutaye kubera ingeso y’ubujura yari yaranze kureka.