Douglas Tundwa w’imyaka 36 y’amavuko yishe umwana we witwa Shadrack Luseno w’imyaka 13 y’amavuko amuziza ko yamwibye inkoko.
Uyu mugabo wo muri Kenya, amakuru avuga ko yakubise umwana we nyuma yo kumwiba inkoko kugeza ashizemo umwuka.
Uyu mwana bivugwa ko yibye inkoko 2, akava iwabo aho yibye izo nkoko akamara iminsi ine ataragaruka.
Abaturage bo mu gace batuyemo, bemeza ko uyu mwana akimara kugaruka iwabo se yamukubise inkoni zitagira umubare, abaturage babimenye bamwihutana kwa muganga ariko kubw’amahirwe make yahise apfa.
Uyu mwana yaguye mu maboko y’abari bamujyanye kwa muganga.
Umubiri wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Mukumu ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe iperereza ry’ibanze ryerekana ko uyu mwana yari afite amaraso ku mubiri.