Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023 mu kigo cy’ubutore cya Nkumba, hatangijwe Itorero Isonga rihuje abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge,Uturere n’Intara n’Umujyi wa Kigali rizamara iminsi 7 ryateguwe mu rwego rwo kububakira ubushobozi, kungurana ibitekerezo no gufata ingamba zo kunoza inshingano zabo, bikaba biteganyijweko ruzitabirwa n’abatozwa 451.
Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yababwiye ko muri iri torero bakwiye kongera kwigiramo uburyo bwiza kandi bwihuse bwo gukemura ibibazo bikibangamiye umuturage.
Ni itorero ryaherukaga mu mwaka wa 2017. Abanyamabanga nshingwabikorwa baryitabiriye bavuga ko ari umwanya mwiza bitezemo kwigiranaho mu kunoza inshingano zabo.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Kayisire Marie Solange, yabwiye Intore z’Isonga ko hari bimwe mu bibazo bakwiye kwihutira gukemura.
Kayisire Marie Solange, mubyo yabasabye harimo kumenya ifasi bayobora,gufatanya n’abaturage mu rugendo rw’iterambere rirambye no kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye,gukemura ibibazo by’abaturage no gutanga serivisi nziza,gukurikirana ibikorwa na gahunda za Guverinoma bigenewe abaturage.
Mu bindi aba ba Gitifu basabwe harimo kurandura ubukene,imirire mibi n’igwingira;kujyana abana bose ku ishuri;kwita ku kibazo cy’isambanywa ry’abana n’inda ziterwa abangavu;kurandura ihohotera n’amakimbirane mu muryango;kwita ku rubyiruko nk’imbaraga z’igihugu; ndetse no kongera umusaruro w’ibyo abaturage bakora.
Kayisire yabashimiye ubwitange n’imbaraga bashyira mu kazi kandi bigenda bitanga umusaruro mwiza ,anabibutsa inshingano n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu, n’ibyo bakwiye kunoza kugira ngo bagere ku nshingano bahawe.