Mu karere ka Gakenke, umurenge wa Gakenke mu kagari ka Buheta ,umudugudu wa Karorero kuri uyu wa 26/11/2023 ku isaha ya saa 15:30 habereye impanuka ikomeye yaguyemo abantu batatu.
Iyi mpanuka ikaba yabereye mu Muhanda Musanze Kigali ni imodoka ifite ibirango GR 703 C ya Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Busogo.
Amakuru avugako iyi modoka yavaga Musanze yerekeza i Kigali itwawe na shoferi witwa Bimenyimana wahise abura ubuzima muri iyi mpanuka, aho yarikumwe n’abandi bantu bane barimo Habumuremyi Jean Baptiste, Bibarimana chrisologue ,Nsabimana FΓ©licien n’undi umwe utaramenyekana.
Amakuru akomeza avuga ko iyi mpanuka yaba yatewe no kutaringaniza umuvuduko aho imodoka yagonze umunyamaguru wagendaga iruhande rw’umuhanda,igonga n’umunyegare witwa Muhire Jean Marie wari uhetse Nshimiyimana Pascal nawe wahise ahaburira ubuzima.
Imodoka nayo yakomeje igwa mu mugezi wa Base,ubwo twakoraga iyi nkuru hari hageze inzego z’ubutabazi za Police (Fire Brigade).
Abakomeretse n’imirambo bajyanywe ku bitaro bya Nemba.