Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Huye: Umugabo yafatiwe mu isoko acuruje inyama z’imbwa nk’uko bacuruza ibijumba n’inyanya

Mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, Akagari ka Cyimana mu Mudugudu w’Ubwiyunge umugabo witwa Kubwimana Anastase yafatiwe mu isoko arimo acuruza inyama z’imbwa.

Kabatesi Emilienne, umukozi ushinzwe imibereho myiza mu Kagari ka Cyimana, yatangaje ko kugira ngo uyu mugabo afatwe byaturutse ku baturage bamubonye mu isoko acuruje inyama kandi adasanzwe abaga.

Yagize ati: “Rwose yaritoye aragenda abaga imbwa hanyuma ajya kuzicuruza mu isoko nk’uko abantu bacuruza ibijumba n’inyanya kandi ubundi inyama zigira aho zigomba gucururizwa hazwi, Kubwimana akimara gufatwa yajyanywe iwe mu rugo bagenzuye babona agahanga k’imbwa kari aho yayibagiye.”

Kubwimana nyuma yo gufatwa yemeye ko inyama yari acuruje ari iz’imbwa yabaze akazijyana mu isoko kugira ngo abone amafaranga.

Uyu mugabo we asanzwe ari umuturage wo mu Kagari ka Cyarwa mu Mudugudu wa Mukoni mu Murenge wa Tumba nk’uko bivugwa n’umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu Kagari ka Cyimana.

Ati: “Abaturage bari mu isoko ku bufatanye n’umukozi ushinzwe kurwanya ubucuruzi bw’inyama n’amata mu buryo butemewe bahise babibona ko izo nyama zitujuje ubuziranenge, ndetse ko ziri gucuruzwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Kabatesi yibukije ababaga amatungo ko batemerewe gucuruza inyama zitapimwe kandi bagomba gucururiza ahantu hemewe, kuko usanga abacuruzi nk’aba babaga amatungo biboneye, ugasanga babaze imbwa zitari izabo zaturutse ku gasozi kandi zitanakingiye.

Kabatesi yibukije abaturage ko bagomba kujya bagura inyama zapimwe ndetse zujuje ubuziranenge kugira ngo birinde kurya inyama zabahumanya.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU