Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Mu Bushinwa hadutse icyorezo gishya gifata mu myanya y’ubuhumekero

Igihugu cy’u Bushinwa cyasabwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (OMS)WHO) gutanga amakuru no gufata ingamba ku cyorezo cyibasira ibihaha cyadutse muri iki gihugu kuva mu kwezi k’Ukwakira, kuri ubu kikaba kiri gukwirakwira mu bice byinshi bitandukanye kandi kitaramenyekana.

Inzego zibishinzwe mu Bushinwa ntiziratangaza imibare y’abandura, ariko ibitaro byo mu murwa mukuru Beijing bigaragaza ko biri kwakira abarwayi benshi cyane cyane abana ku buryo ku munsi bari kwakira abarenga 1200, bafite uburwayi butaramenyekana ndetse hari n’aho ubushobozi bwo kwakira abarwayi bwabaye buke nk’uko Al Jazeera yabyanditse.

Hari kandi ubwiyongere bukabije mu mashuri yo mu murwa mukuru Beijing kuko hari Ikigo cyahagaritse amasomo mu gihe cy’icyumweru, abana basubira mu rugo ndetse ababyeyi babo basabwa kwitwararika.

Iyi ndwara ikomeje kuyobera benshi kuko nta bimenyetso biragaragazwa kuriyo, ndetse inzego z’ubuzima zihangayikishijwe n’igihe cy’ubukonje u Bushinwa bwinjiyemo, kuko bugira urihare mu kwongera bene izi ndwara z’ubuhumekero.

OMS yasabye u Bushinwa gutanga amakuru ku bwiyongere budanzwe bw’imibare y’abandura, ndetse u Bushinwa busabwa kugaragaza ingamba bufite ku bwandu bushya bukomeza kwiyongera.

Nubwo icyateye iyi ndwara kitaramenyekana, hari inzobere mu buzima zimwe na zimwe zivuga ko iyi ndwara ishobora kuba ari ingaruka zidahoraho za Guma mu Rugo nk’uko byagenze mu Bwongereza, bamwe ntibabyemeranyaho kuko iyi ndwara ifite imiterere nk’iya Covid-19 mu minsi ya mbere.

Komisiyo ishinzwe ubuzima mu Bushinwa iherutse gutangaza ko indwara zibasira imyanya y’ubuhumekero ziri kwiyongera, ndetse hanatangizwa gahunda yo gushaka amakuru kuri iyi ndwara ariko nta kirayitangazwaho.

Uduce twibasiwe cyane mu Bushinwa harimo umurwa mukuru Beijing ndetse no mu Majyaruguru y’u Bushinwa mu Mujyi wa Liaoning uherereye mu birometero 800 uvuye mu murwa mukuru Beijing.

Mu gihe iyi ndwara yibasira imyanya y’ubuhumekero yaba idashingiye ku ngaruka za Guma mu Rugo, kandi nta makuru yandi arayitangwaho, hari inzobere zikeka ko yaba iterwa n’agakoko kihinduranyije mu miterere no mu bimenyetso ka pathogen.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!