Mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego, umugabo w’imyaka 50 y’amavuko yatawe muri yombi akekwaho kumara igihe kinini asambanya umwana w’umuturanyi we w’imyaka 6 y’amavuko.
Uyu mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari k’Isangano mu Murenge wa Ndego, yafashwe ku wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023.
Kabandana Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, yatangaje ko kugira ngo uyu mugabo afatwe, ari amakuru yatanzwe n’uyu mwana avuga ko yamusambanyije kandi atari ubwa mbere.
Yagize ati: “Hari ababyeyi bari bagiye mu baturanyi kubasura, bagarutse basanga umwana wabo w’imyaka itandatu ari kurira anataka, bamubajije ababwira ko ari uwo mugabo baturanye wamusambanyije kandi ngo ntabwo bwari ubwa mbere abimukora.”
Gitifu yakomeje avuga ko ababyeyi b’uwo mwana bahise babimenyesha ubuyobozi bugafata uwo mugabo, umwana nawe yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo akorerwe isuzuma anahabwe ubutabazi bw’ibanze.
Umuyobozi kandi yibukije ababyeyi ko bafite inshingano zo kwita ku bana babo umunsi ku munsi, bakabaganiriza bakamenya ibyababayeho byose, yibukije kandi ko amategeko y’u Rwanda atazihanganira umuntu wese wagambirira gusambanya umwana.
Uyu mwana yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Rwinkwavu kugira ngo akorerwe isuzuma anahabwe ubutabazi bw’ibanze, mu gihe ukekwaho icyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego.