Friday, November 22, 2024
spot_img

Latest Posts

Gicumbi: Ibyishimo byasaze abatujwe mu mudugudu wa Kaniga

Kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2023, mu karere ka Gicumbi,umurenge wa Kaniga hatashywe Umudugudu w’icyitegererezo ujyanye n’igihe, uyu mudugudu ukaba warubatswe n’umushinga Green Gicumbi.

Batanga izi nzu kumugaragaro

Green Gicumbi bafatanyije na Minisiteri ishinzwe kurengera ibidukikije bakaba barakanguriye imiryango 60 itujwe muri uyu mudugudu wa Kaniga kubungabunga ibikorwa remezo bahawe ndetse banirinda urugomo n’amakimbirane bya hato na hato.

Uyu mushinga kandi wa Green Gicumbi watewe inkunga na Green Climate Fund, ikigega cyโ€™Isi gishinzwe gutera inkunga imishinga yo kurengera ibidukikije no guhangana nโ€™imihindagurikire yโ€™ibihe binyuze muri FONERWA.

Kabongoya Olive, umubyeyi w’abana 5 avugako yanezerewe cyane nyuma yo kubona aho kuba avugako we na bagenzi be bishimye kandi batekanye

ati: “Ni ugusigasira ibyo baduhaye,ndashimira Umukuru w’Igihugu Paul Kagame nkashimira n’abaterankunga batumye tugera ahangaha mu mazu meza batwubakiye(…).” Akomeza avugako bafite intego yo gukora bakivana mu bukene kuko ngo ubukene bubi ni ukutagira aho kuba.

Mbonigaba Benoรฎt,umuturage wa Kaniga avugako inzu yamuhirimanye inshuro 7, ndetse igihe yabwirwaga ko azahabwa inzu mu mudugudu yabanje kubifata nk’inzozi yiyumvisha ko abeshywa,ariko kuri ubu avugako yishimiye kuba yarahawe inzu nziza ndetse yaravuye mu manegeka.

Akomeza agira ati:”Ingamba dufite ni izo gusigasira aya mazu,ahahomotse tukahahoma,tudategereje abazaza kudusanira,tukazirinda nk’uko twirinda.”

Minisitiri yageneye ubutumwa abatujwe muri uyu mudugudu burimo kubungabunga inzu bahawe no kunga ubumwe

Mu ijambo rya Minisitiri wโ€™ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne dโ€™Arc wari n’umushyitsi mukuru, yavuze ko bifuza ko iyi miryango iharanira kwiteza imbere.

Ati:ย โ€œTurifuza ko mwazafata neza izi nzu mwubakiwe kandi mugaharanira kwishakamo ibisubizo nโ€™ubushobozi bwo gusigasira ibyiza nkโ€™ibi muba mugejejweho na Leta yโ€™u Rwanda, ku isonga iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yโ€™u Rwanda, Paul Kagame.โ€

Minisitiri wโ€™ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne dโ€™Arc yakomeje avuga ko leta yโ€™u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kubungabunga no kurengera ibidukikije mu rwego rwo kurushaho guhangana nโ€™ingaruka zikomoka ku mihindagurikire yโ€™ibihe.

Ati:ย โ€œIbi byose, leta ibikora kugira ngo ifashe abaturage kugera ku iterambere rirambye nโ€™ubuzima bwiza, barushaho kubaka ubukungu burambye kandi bubasha guhangana nโ€™ingaruka ziterwa nโ€™imihindagurikire yโ€™ibihe.โ€

Minisitiri wโ€™ibidukikije Dr. Jeanne dโ€™Arc Mujawamariya yageze aho muri uyu mudugudu bororeye inka

Tubibitse ko izi nzu zatanzwe mu murenge wa Kaniga zahawe imiryango 60 zikaba zije zisanga izindi 40 zatanzwe mu murenge wa Rubaya aho imiryango yose itujwe ari imiryango 100. Ibi bikorwa byose byatwaye akayabo k’amafaranga asaga Miliyari 3.

Inzu zatanzwe ni inzu nziza cyane

Hanatewe ibiti by’imbuto bizifashishwa mu guhashya imirire mibi
Minisitiri wโ€™ibidukikije nawe yateye ibiti

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU