Thursday, January 9, 2025
spot_img

Latest Posts

Gicumbi: Umukecuru yasanzwe munsi y’umuhanda yapfuye

Mukagatare Béatrice w’imyaka 68 yasanzwe munsi y’umuhanda ari mu migozi y’ ibijumba yapfuye, mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Gitega ho mu Murenge wa Rushaki.

Amakuru avuga ko uyu mukecuru yari avuye guhaha mu isoko rya Rushaki.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rushaki, Ndizihiwe Cyriaque yavuze ko bikekwa ko uyu mukecuru yahanutse ku mukingo.

Ati: “yego byabayeho, hari umwana waragiraga intama hafi aho yavuze ko yamubonye ahanuka ku mukingo, agwa mu migozi y’ibijumba iri munsi y’umuhanda arapfa.”

Nyakwigendera yari atuye mu Mudugudu wa Kabo mu Murenge wa Rushaki.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!