Amatora ku mwanya wa Perezida mu gihugu cya Liberia yasize Joseph Boakai ahigitse George Weah wari asoje manda ye amurushije amajwi menshi.
George Weah yatangaje ko Abanya-Liberia berekanye amahitamo yabo, ndetse atangaza ko agiye kubaha amahitamo y’Abanyagihugu.
Ku mugoroba wo ku Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023 nibwo George Weah yatangaje ko yatsinzwe amatora, avuga ko yemeye itsinzi ya Joseph Boakai ndetse yiteguye kubaha ibyavuye mu matora.
George Weah wayoboraga igihugu cya Liberia kuva 2018, yabaye icyamamare muri ruhago. Azahererekanya ububasha na Joseph Boakai mu kwezi kwa Mbere umwaka utaha 2024.
Komisiyo y’amatora yagarageje ko Joseph Boakai yatsinze ku majwi ibihumbi 28 angana na 50.89% naho George Weah agira 49.11%.
Joseph Boakai w’imyaka 78 y’amavuko amaze imyaka 30 akora mu mirimo ya Leta ya Liberia, ndetse yigeze no kuba Visi Perezida w’iki gihugu.
Si ubwambere aba bagabo bari bahanganye mu matora y’umukuru w’Igihugu kuko 2018 George Weah yari ahanganye na Joseph Boakai amuhigika kuko yari ashyigikiwe n’urubyiruko cyane.
Mu gihe George Weah avuga ko kuva abaye umukuru w’iki gihugu yakoze ibishoboka byose, kuko ngo yashyizeho gahunda nyinshi zirimo kwigira ubuntu mu mashuri ya Kaminuza n’amashuri makuru muri Liberia, naho Joseph Boakai we yiyamamaje avuga ko agiye kurokora imicungire mibi y’umutungo w’Igihugu avuga ko woretswe na George Weah.
Abantu benshi bashyigikiye Joseph Boakai bagiye kubyina itsinzi imbere y’ibiro by’ishyaka rye mu Karere ka Fiama muri Monrovia.