Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2023 bwandikiye ibaruwa abayobozi b’ibigo by’amashuri adacumbikira abanyeshuri (day schools), guhagarika kurya ibiryo by’abanyeshuri.
Mu ibaruwa UMURUNGA dufitiye kopi ifite impamvu igira iti:”Kudafata ku mafunguro agenewe abanyeshuri”.
Nshingiye ku myanzuro y’inama yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri ku wa 03 Ugushyingo 2023 cyane cyane ku ngingo ijyanye n’uko ku bigo bimwe abarezi n’abandi bakozi bakorera ku ishuri bafata ku mafunguro ya saa sita agenewe abanyeshuri;
Madamu/Bwana, nkwandikiye uru rwandiko ngo ngusabe kwirinda no guhagarika guha amafunguro agenewe abanyeshuri abarezi n’abandi bakozi bakorera ishuri bityo umunyeshuri agahabwa ingano y’ifunguro yose uko yagenwe.
Mboneyeho ku kugira inama yo kubiganiraho n’abo mukorana maze bagatanga umusanzu wajya wifashishwa mu kubategurira amafunguro ya saa sita kuko utirengagiza uruhare bagira mu gufasha abanyeshuri mu gufata ifunguro.
Ndashimira kandi abayobozi basanzwe bafite iyi mikorere aho abarezi batanga umusanzu wo gutegura ifunguro ryabo rya saa sita ku ishuri; kubikomeza no kubinoza kurushaho.
Ibi bihagaritswe nyuma y’uko hirya no hino mu gihugu hamaze iminsi havugwa inyerezwa n’iyibwa ry’ibiribwa byagenewe abanyeshuri.