Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Yishe abapangayi be abaziza kutishyura ubukode bw’inzu

Nyir’inzu yateye icyuma umukunzi we na babiri mu bakodeshaga inzu ze abasanze mu rugo rwabo i Queens, muri New York, maze ahita yishyikiriza polisi nyuma yo kuvuga ko batamwishyuye ubukode kuva icyorezo cya Covid-19 cyatangira.

Ku wa kabiri, David Daniel, 54, yerekeje kuri sitasiyo ya 113, mu majyaruguru ya Rochdale muri Queens, ahagana mu ma saa moya na 15 za mu gitondo, maze yemera ko yakoze ikintu kibi mu buryo bwumvikana, ariko ntiyagaragayeho amaraso, nk’uko umupolisi mukuru abitangaza.
Umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza rya NYPD, Joseph Kenny, yatangarije abanyamakuru ku wa kabiri ko uyu nyir’amazu yavuze ko yishe abantu batatu,atanga amerekezo y’aho hantu kandi yavuze ko yasize umuryango w’inyuma ufunguye.
Nyuma yo kubwira atuje abapolisi aderesi y’urugo rwe ku muhanda wa Milburn, mu gace ka St. Albans, abapolisi ba NYPD bihutiye kujya aho hantu basanga imirambo itatu mu rugo.
Abapolisi bavuze ko basanze umurambo w’uyu mukunzi w’umwicanyi mu cyumba cyo hejuru, mu gihe abandi babiri bakodeshaga, umugabo n’umugore, basanzwe hamwe mu buriri bwo mu cyumba cyo mu buvumo.
Kenny yavuze ko Daniel watawe muri yombi akurikiranyweho ubwicanyi, yabwiye abapolisi ko yagiranye ibibazo n’umukunzi we kandi ko abo bantu bombi bari batuye mu buvumo bw’inzu banze kwishyura ubukode.
Uyu mugabo ngo nta bindi byaha bindi yigeze aregwa, kandi abapolisi bavuze ko mu mateka nta butabazi bwahamagawe kuri iyi nzu.
Polisi iracyakora iperereza kuri ubu bwicanyi bwakorewe aba bantu batatu. Kenny yagize ati: “Turacyashaka impapuro zo gusaka. Turacyagerageza kumenyesha imiryango y’abishwe kandi nibyo turimo ubu.”
Yongeyeho ko intwaro yakoreshejwe muri ubu bwicanyi itaraboneka.
Imiryango y’abishwe, ntirashyirwa ku mugaragaro ariko barimo kuvugana n’abayobozi ba NYPD.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!