Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Abapolisi babiri na DASSO batawe muri yombi bazira imfungwa yapfuye

Abapolisi babiri na DASSO bakorera mu Karere ka Nyanza, batawe muri yombi kubera imfungwa yari ifungiye muri transit center yapfuye bikekwa ko yaba yakubitiwe muri kiriya kigo cy’inzererezi barinda.

Ku wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, mu masaha ya mugitondo mu Karere ka Nyanza nibwo humvikanye inkuru y’umugabo wapfuye aguye ku Kigo Nderabuzima cya Ntyazo.

Hari uwahaye amakuru Umuseke dukesha iyi nkuru avuga ko uyu mugabo yari asanzwe afungiye kuri transit center ya Ntyazo mu Karere ka Nyanza, aho yasanzwe yaranegekaye.

Yagize ati: “Bikekwa ko yakubiswe n’abo bari bafunganwe baramunegekaza.”

Uyu yakomeje avuga ko RIB yaje gutwara umurambo wa nyakwigendera kandi inatwara abapolisi babiri na DASSO barindaga transit center ya Ntyazo.

RIB ntacyo yigeze itangaza ku byabaye. Kandi si ubwa mbere haba hapfuye umuntu aguye muri kasho, mu minsi yashize muri kasho ya Ntyazo haguye umuntu bikekwa ko yiyahuye.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!