Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Diregiteri ibishyimbo bimwirukanishije burundu

Umuyobozi w’ishuri ryo mu karere ka Nyanza yirukanwe burundu mu kazi kubera gucunga nabi umutungo wa leta.

Mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2023 i Nyanza havuzwe inkuru y’umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Gati (G.S Gati) riherereye mu kagari ka Gati mu Murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, wahagaritswe by’agateganyo mu kazi akekwaho kunyereza ibishyimbo by’abanyeshuri, aho ubuyobozi bwasinyiye ko byinjiye kandi bitinjiye.

Icyo gihe uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko ibyo bishyimbo byari hagati y’ibilo 300 na 350.

Kuri iyi nshuro ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buremeza ko bwagenzuye busanga uriya muyobozi, Magnificant Jean Damascene hakwiye gufatwa icyemezo cyo kumwirukana burundu mu kazi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yavuze ko basanze ibyo yavuzweho aribyo, ariko yirukaniwe gucunga nabi umutungo wa leta.

Jean Damascene Magnificant yari amaze iminsi mu bihano by’amezi atatu adakora, atanahembwa bisanzwe bigenerwa umukozi wa leta waketsweho amakosa, none igihe cyo ku bisoza yahise ahabwa ibaruwa imwirukana burundu mu kazi.

Twageragejeje kuvugisha Jean Damascene Magnificant ngo twumve uruhande rwe ntibyashoboka kuko gahunda yaduhaye atayubahirije.

Uyu mugabo yayoboye Urwunge rw’Amashuri rwa Rwabicuma (G.S Rwabicuma) ruri mu Murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, aza kuhavanwa kubera kutumvikana n’abo yayoboraga akajyanwa ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nkomero (G.S Nkomero) riherereye mu Murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.

Naho yaje kuhakurwa kubera kurwana n’umucangamutungo (comptable) waho, ajyanwa kuri Groupe Scolaire Gati niho yayoboraga, ubu yirukanwe burundu akekwaho kunyereza ibishyimbo by’abanyeshuri.

Src:Umuseke

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!