Umukobwa witwa Kubwimana Helene w’imyaka 20 y’amavuko, wabanaga na nyina yasanzwe mu nzu amanitse mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yaba yiyahuye.
Ibi byabereye mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Mururu, Akagari ka Gahinga ho mu Mudugudu wa Kirabyo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ngirabatware James, yemeje ko ayo makuru ariyo.
Yagize ati: “Ni umukobwa witwa Kubwimana Helene w’imyaka 20, nyina yavugaga ko yasanze yimanitse yapfuye, ntagikekwa cyatumye yiyahura inzego z’iperereza ziracyabirimo.”
Gitifu Ngirabatware yavuze ko ibivugwa ko yapfuye ari kugerageza gukuramo inda ntabyo azi, bategereje ibiva mu iperereza.
Gitifu yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe, kutihererana ibibazo byabo no kujya bafata imyanzuro babanje kugisha inama.
Nyina afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe, umurambo wa nyakwigendera uracyari mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gihundwe aho uri gukorerwa isuzuma.