Umugabo witwa Nganizi wo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Busogo mu Kagari ka Sahara ari gushakishwa nyuma yo gusambura inzu yabagamo akagurisha amabati, inzugi n’amadirishya.
Ibi byabaye ku Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023, ubwo yahengeraga imvura iguye nta muturage umureba agasambura inzu ndetse agakuramo inzugi n’amadirishya byo ku nzu Leta yamwubakiye nk’umuturage utishoboye akajya kubigurisha.
Nganizi bivugwa ko ari umwe mu basigajwe inyuma n’amateka kuko ngo agira imyitwarire idasanzwe dore ko yari amaze iminsi aba muri iyo nzu irangaye yarayisambuye uruhande rumwe nk’uko bivugwa n’abaturage.
Uwo munsi abaturage bamutesheje amaze gukuraho amabati icumi, amaze kugurishamo atatu.
Ndayambaje Karimu Augustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko uwo muturage arangwa n’inda nini, kugeza ubwo atinyutse kwisenyeraho inzu akagurisha amabati.
Ati: “Ibya Nganizi natwe byatuyobeye, ntabwo tuzi impamvu imutera gukora ariya makosa, ariko bituruka ku mpamvu yo kudashaka gukora. Nk’ubu muri uku kwezi gushize twamutesheje amaze gusambura amabati 10 kuri iyo nzu, tumutesha amaze kugurisha atatu arindwi tuyabika ku Kagari.”
Arongera ati: “Ubwo twatekerezaga kongera kuyasakara, twumva abaturage baradutabaza ngo noneho inzu yose yamaze kuyisambura akuramo n’amadirishya n’inzugi. Yacunze imvura iguye azana abo basangira bayakuraho byihuse, turacyashakisha uwayaguze ngo ayagarure.”
Gitifu akomeza avuga ko Nganizi afite umugore n’abana n’ubwo batabana, ngo bajya gutandukana nanone yari yasenye inzu Leta yari yabubakiye, agurisha amabati.
Icyo gihe nibwo umugore we yahise afata icyemezo cyo kutongera kubana n’umugabo nk’uwo, Leta ibagabanya imitungo bari bafite umugore aba ukwe n’abana be, amafaranga Nganizi yari yabonye bamuguriramo iyo nzu yasambuye.
Imibereho ya Nganizi muri rusange nk’uko yagarutsweho na Gitifu yagiraga ati: “Ni umuntu ukunze kugenda, rimwe aba ari ahangaha ubundi ari ahitwa Nyonirima mu bavandimwe be. Icyo tugiye gukora ni ukumushakisha tukamuganiriza tukumva ibitekerezo bye tukamenya n’ikibazo afite, abatwaye ayo mabati nabo turi kubashakisha kugira ngo ayo mabati asubizwe ku nzu.”