Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza:Umugabo yapfuye azize impanuka yakoze avuye ku musarane w’umuturanyi we

Mu Karere ka Nyanza umugobo witwa Uwihanganye Anathole w’imyaka 42 y’amavuko yitabye Imana azize impanuka yakoreye ku muturanyi we ubwo yari yagiyeyo ngo basangire urwagwa.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Mbuye, Umurenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza.

Amakuru Umuseke dukesha iyi nkuru wamenye ni uko uyu mugabo yarariho asangira na bagenzi be urwagwa ku muturanyi wabo, yajya ku musarane avuyeyo aranyerera yikubita ku kijerejane cyari hafi aho ahita apfa bitunguranye.

Abo bari kumwe bumvise yikubise hasi bajya kumureba basanga yamaze gupfa. Nyakwigendera yarari kumwe na bagenzi be basangira urwagwa.

Inzego bireba zatangiye iperereza kuri iyi mpanuka, ariko hari andi makuru avuga ko nyakwigendera kwa muganga bari baramubujije kunywa inzoga kubera uburwayi bwe.

Kayitesi Nadine, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza, yemeje aya makuru ko nyakwigendera yariho asangira n’abandi agiye ku musarane aranyera yikubita hasi ahita apfa. Nyakwigendera asize umugore umwe n’abana.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU