Abagenzi n’abatwara ibinyabiziga bakoresha gare ya Nyanza barasaba ko bakubakirwa gare nini kandi ijyanye n’igihe.
Ubu busabe babushingira ku buto bwa gare butuma haba ubucucike bw’imodoka ndetse n’umuvundo ushobora no gutuma haba ubujura.
Abagenzi kandi Bagaragaza ikibazo cyo kuba nta bwugamo bw’izuba n’imvura buba muri iyi gare iherereye mu mutima w’Intara y’amajyepfo ari naho hari icyicaro cy’intara.
Ndayamaje Aphrodis ukora umurimo wo gutwara abagenzi mu modoka yavuze ko nk’abashoferi babangamiwe n’ubuto bwa gare ya Nyanza kuko nko mu guparika usanga bigoranye bitewe n’umubyigano w’imodoka ziba zihari.
Yongeyeho ko kubera ko abagenzi baba banyuranamo kandi hari n’imodoka nyinshi, nk’abashoferi baba banafite impungenge ko bahakorera impanuka.
Ashingiye kuri ibi yasabye ko bakubakirwa gare yisanzuye kandi ijyanye n’igihe.
Mukashema Anathalie, umwe mu bagezi bakunda gukoresha gare ya Nyanza avuga ko nk’abagenzi bakunze kubangamirwa mu gihe cy’imvura cyangwa izuba kuko ntaho kugama haba hahari.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko ikibazo cy’ubuto bwa Gare ya Nyanza kizwi kandi ko ibiganiro hagati y’akarere na ba rwiyemezamirimo birimbanije.
Ati “Hari abashoramari n’abikorera turi kuganira kandi ibiganiro byo kuba yatangira kubakwa biri kugenda neza, kuko ntabwo ari ukuyivugurura ahubwo tuzayubaka bundi bushya.”
Yongeyeho ati “Kugeza ubu dufite site ebyiri, imwe ni aho gare isanzwe, ahandi ni ku Bigega. Ubwo rero bizaterwa n’aho umushoramari azemeza kuko natwe nk’ubuyobozi twifuza ko gare yakubakwa vuba.”
Soma inkuru ikurikira urebe uko abaturage babeshywe
Mu kugaragaza ko abaturage babeshywe cyangwa bamaze igihe kinini bategereje gare bagaheba turifashisha inkuru yasohotse mu Kinyamakuru Kigali Today Yanditswe na
JEAN PIERRE TWIZEYEYEZU ku wa 31-12-2015 saa 16:39′.
Iyo nkuru yari ifite umutwe ugira uti:
“Nyanza: Ikibazo cyo kwimura Gare gikomereye ubuyobozi“
Kuba Umujyi wa Nyanza ugenda utera imbere ariko ukaba udafite aho abagenzi bategera imodoka biri mu bibazo bikomereye ubuyobozi.
Iki kibazo cyafashe umwanya munini mu nama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yateranye tariki 30 Ukuboza 2015 ariko iyi ngingo yarangiye kikiyikomereye.
Mu kubaka Gare y’Umujyi wa Nyanza harimo ibibazo by’ubushobozi buke bwo kwimura abaturage b’ahitwa mu Mugonzi aho yari igenewe kubakwa hakiyongeraho n’ikibazo cy’ahandi bateganya kuyubaka ariko ubutaka nabwo bukaba atari ubwabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah asabwa n’inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza kugira icyo avuga ku kibazo kirebana no kwimura gare y’Umujyi wa Nyanza yasubije ko bafite ikibazo cyo kwimura abaturage baho gare igomba kwimukira.
Yagize ati “Kwimura abaturage b’ahitwa mu Mugonzi aho Gare yari iteganyijwe gushyirwa mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi birasaba miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda kandi Akarere ka Nyanza biragakomereye kuyabona”.
Mu gihe igitekerezo cyo gushyira gare aho mu Mugonzi ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwagishyize ku ruhande kubera ikibazo cy’amikoro hari n’ubundi butaka bateganya kuba bayimuriraho nabwo batunzeho igice gito ubundi bukaba atari ubwabo.
Asobanura imbogamizi iri muri ubwo butaka yabivuze atya: “Ubutaka bundi dufite bw’Akarere ka Nyanza buri hafi yaho Polisi yahoze ikorera ariko ni buto birasaba ko tuzandikira Minisiteri y’umutekano mu gihugu tuyibusaba” .
Uyu muyobozi w’Akarere ka Nyanza yakomeje avuga ko ibyo ari bimwe mu bibazo bikizitiye gahunda yo kubaka Gare igezweho mu mujyi wa Nyanza.
Kuri iki kibazo inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yari iyobowe na Ir Rucweri Hormidas yanzuye ko ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwandikira Minisiteri y’umutekano mu gihugu bayisaba ubwo butaka hagasigara harebwa igisubizo bazahabwa.
Mu gihe gare y’Umujyi wa Nyanza itarubakwa abagenzi bo baracyahura n’ibibazo by’uruhuri birimo kwicwa n’izuba ndetse no kunyagirwa hakiyongeraho no gutagira aho bicara cyangwa baba bafashije imitwaro yabo mu gihe bari mu rugendo.