Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Rusizi:Urupfu rw’umukozi wo mu rugo wasanzwe mu nzu yabagamo rwateje urujijo

Nsabimana w’imyaka 42 y’amavuko wakoraga akazi ko mu rugo mu Karere ka Rusizi yasanzwe mu nzu yararagamo yapfuye.

Ibi byabereye mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Giheke, Akagari ka Giheke ho mu Mudugudu wa Wimana.

Hategekimana Claver, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, yavuze ko Nsabimana yagiye kuryama ari muzima, mbere yo kuboneka yapfuye ku wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023.

Yagize ati: “Ejo bundi uyu mugabo warusanzwe akora akazi ko mu rugo uvuka mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamashake yari muzima nta kibazo afite. Cyakora yagiye kuryama, bukeye ku wa Kabiri tariki 07 Ugushyingo nka saa yine ni bwo barebye mu nzu yabagamo basanga yamaze gupfa.”

Kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rwa nyakwigendera, akimara kuboneka yapfuye, umurambo we wajyanywe gukorerwa isuzumwa ku Bitaro bya Gihundwe.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!