Mu Karere ka Ngororero umushoferi wa sosiyeti y’Abashinwa ikora imihanda, Hunan Road & Bridge Construction CO. Ltd yashatse kwica mugenzi we akoresheje imashini ‘torotoro’.
Amakuru avuga ko Kayiranga Emmanuel w’imyaka 34 y’amavuko yafatiye mu cyuho Tuyizere Vianney w’imyaka 34 y’amavuko utwara imashini ihinga arimo kwiba mazutu.
Ibi byabaye ku wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023, bibera mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Nyange, Akagari ka Gaseke ho mu Mudugudu wa Giko.
Kayiranga Emmanuel utwara imodoka ya Pick up y’Abashinwa, yagonzwe ku bushake na Tuyizere Vianney utwara imashini ikora umuhanda Nyange – Rambura.
Tuyizere yasanze Kayiranga aho yari aparitse imodoka ya Pick up amugonga mu rubavu rw’iburyo akoresheje imashini atwara ashaka kumwica.
Amakuru avuga ko uyu Tuyizere yari yabigambiriye kuko yakomeje gusatira aho Kayiranga yari yatambitse imodoka ashaka kumusunika munsi y’umukingo, byanze ava mu imashini amutera amabuye ku kirahure cy’imbere kugira ngo ave mu modoka.
Dr. Murangira B. Thierry, umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yemeje ko bamenye iki kibazo kandi bari kugikurikirana.
Yagize ati: “Ikibazo kiri gukurikiranwa, ukekwaho icyaha yahise atoroka, ari gushakishwa.”
Tuyizere yahise ava mu mashini ayisiga aho, ni mu gihe Kayiranga wakomeretse we yoherejwe kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyange.
Amakuru avuga ko ijerekani ya mazutu Tuyizere yari yibye, yasanzwe mu rugo rw’umuturage witwa Seraphine Nyinawamahoro, ariko yayihabikije nyiri urugo adahari, yahise isubizwa sosiyeti y’Abashinwa n’ubuyobozi.