Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Musanze: Umuyobozi bamutabaye yari agiye kwiyahura akoresheje ishuka

Mu ijoro ryo ku wa 07 Ugushyingo 2023, mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve mu Kagari ka Kabeza, umukuru w’umudugudu umwe mu yigize aka Kagari, yagerageje kwiyahura akoresheje ishuka nyuma y’uko yasohokanye inshoreke umugore we akabimenya.

Uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko, bivugwa ko yagerageje kwiyahura, amakuru yatanzwe n’umwe mu baturanyi be yavuze ko Mudugudu n’umugore we batangiye gutongana mu gihe cya saa 22h00 amakimbirane aturutse ku mugore w’inshoreke wari wasohokanywe n’uyu muyobozi.

Mudugudu yafashe icyemezo cyo kugerageza kwiyahura, nyuma y’aho yageze mu rugo umugore we yamenye ko yasohokanye iyo nshoreke kwihangana biramunanira batangira gutongana.

Ubwo yari atangiye kwinigisha ishuka abaturage bahise bamutabara, bamutegeka kurara mu cyumba cya wenyine basaba umuhungu we kurara amurinze.

Munyaneza Eugène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza, yemeje iby’aya makuru.

Yagize ati: “Kugeza ubu Mudugudu ari amahoro, yagerageje kwiyahura abaturage barabimenya barabatabaza, ariko ntabwo yari yakabikoze, ubu ari iwe mu rugo.”

Yakomeje agira ati: “Byatewe n’amakimbirane yari afitanye n’umugore, ngo hari inshoreke bivugwa ko ari iya Mudugudu ni cyo ari gupfa n’umugore we. Arahanwa cyane kuko ntago ari urugero rwiza ari gutanga mu baturage ayoboye.”

Gitifu w’Akagari yagiriye inama abaturage yo kujya begera bagenzi babo mu gihe bahuye n’ikibazo bakabafasha kugikemura aho gufata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!