Mu karere ka Rulindo haravugwa inkuru y’aba Diregiteri 2 b’ibigo by’amashuri batawe muri yombi kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2023 bakekwaho ubujura.
Aba ba Diregiteri ni abo mu mirenge ibiri itandukanye ariko ihana imbibi muri kano karere ka Rulindo, Base na Rukozo.
Bizwinayo Janvier, ni Diregiteri wa GS Rukozo biravugwako yafashwe yibye amavuta ya buto ijerekani 9 (9 Jercans) yatekerwaga abanyeshuri bo ku kigo ayobora.
Uyu Bizwinayo ngo yahamagaye Ngiruwonsanga Evariste uzwi ku izina rya Nayombi, usanzwe afite imodoka itwara imizigo ngo aze amuhe ikiraka, Munyemana yarahageze asanga ni amavuta agomba gutwara ayashyira mu modoka ayajyana muri Centre y’ubucuruzi ya Mbuye.
Amavuta akimara kugezwayo yaguzwe n’umucuruzi witwa Munyemana uzwi ku izina rya Meya ayagura ibihumbi 33 kuri buri Jerekani.
Diregiteri amaze kuyagurisha yagarutse mu kigo ariko atangira kumva bihwihwiswa ko yagurishije amavuta ndetse ko biraza no kumukomerana, nibwo yahise ashya ubwoba yigira inama yo gusubira kuyaka umucuruzi ariko aramutsembera amubwirako ntayo amusubiza.
Bizwinayo, yabonye bimukomeranye abona ntakundi arabicika ahita yigira inama yo kujya kwikopesha andi ku mucuruzi witwa Gasake ngo azibe icyuho cyayo yatwaye.
Gasake[Umucuruzi uzwi mu Rukozo] yahise amuha amajerekani 9 y’amavuta,Diregiteri ngo ayajyane mu kigo,ariko aya mavuta yageze mu kigo inzego z’umutekano na RIB ndetse n’abayobozi b’inzego zibanze bahageze ahita atabwa muri yombi.
Uyu Diregiteri avugako ngo yari agiye kuyagurana ibiribwa kuko yabonaga stock irimo amavuta menshi akumva ko ibyiza yayagurana ibigori bikoboye ngo kuko hari umucuruzi usanzwe abibaha.
Iyi nkuru ikaba yarahise ihurirana n’indi ya Diregiteri Munyaneza JMV uyobora nawe ishuri rya GS KIRURI ribarizwa mu murenge wa Base nawe wari wamaze gutabwa muri yombi nyuma y’uko ikigo ayoboye hibwe mudasobwa 30.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara yβAmajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yemeje aya makuru avugako aba bombi batawe muri yombi bakaba bakurikiranywe bari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bushoki mu gihe iperereza rikomeje.
Muri iyi minsi hirya no hino mu gihugu hakomeje kuvugwa inkuru z’ubujura bukomeje gukorwa mu bigo by’amashuri aho bigaragara ko ubujura buri kwibasira cyane ibiribwa by’abanyeshuri,hakaba hakomeje kwibazwa intandaro yabyo bikayoberana.