Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Rulindo: Gitifu wa Mbogo ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu dosiye ye yageze mubushinjacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwoherereje Ubushinjacyaha dosiye iregwamo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo ukurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya umwana w’umuhungu.

Uyu Gitifu w’imyaka 47 aregwa muri dosiye imwe n’ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo.

Gitifu akurikiranyweho ibyaha bitanu birimo gusambanya umwana, guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe, guhimba inyandiko, gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi ushinzwe Irangamimerere we akurikiranyweho ibyaha bibiri, ari byo guhimba inyandiko no gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite.

Nyuma yo gukora iperereza ry’ibanze, RIB yoherereje Ubushinjacyaha iyi dosiye ku wa 6 Ugushyingo 2023.

Abakurikiranywe bakekwaho gukora ibyaha mu bihe bitandukanye aho tariki ya 9 Nzeri 2023, Gitifu wa Mbogo akekwa ko yasambanyije umwana w’umuhungu w’imyaka 15 amwizeza ko azamuhindurira amazina ye kuko ngo yumvaga izina yitwa rimuteye ipfunwe. Amazina yaje guhindurwa bigizwemo uruhare n’Umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Mbogo i Rulindo.

Icyaha cyo gusambanya umwana cyabereye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Mbogo no mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagari ka Gasharu.

RIB iburira abantu bagenda bashaka guhindura irangamimerere yabo mu buryo butemewe n’amategeko bitewe n’impamvu zitandukanye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yibukije ko iki cyaha “gihanishwa ibihano biremereye birimo igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi.’’

Ati “RIB irasaba cyane abafite irangamimerere mu nshingano zabo kongera ubushishozi mu kazi, bagakurikiza amabwiriza agenga guhindura irangamimerere aho kubifata nka serivisi uha uje wese atabyemerewe n’amategeko. Uzafatirwa muri ibi byaha azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.’’

Ibyaha abakekwa bakurikiranyweho bihanishwa ibihano bitandukanye. Icyo gusambanya umwana gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25.

Icyo guhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, cyakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 2 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe gihanishwa igifungo cyo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.

Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa riteganya ko uhamijwe icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite, ahanishwa igifungo kuva myaka irindwi ariko kitarenze 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni 10 Frw.

Icyaha cyo gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyo gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!