Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Abasore babiri bavukana barakekwaho kwica nyina ubabyara bamunize

Abasore babiri bavukana bo mu Karere ka Nyamashake, bafunzwe bakurikiranyweho kwica nyina ubabyara bamunize witwa Nyirangaruye Daphrose w’imyaka 47 y’amavuko.

Byabereye mu Karere ka Nyamashake, Umurenge wa Kanjongo, Akagari ka Susa ho mu Mudugudu wa Gatebe.

Abo basore umwe yitwa Ndikumana Joel w’imyaka 23 y’amavuko na Niyoyandinze Eric w’imyaka 18 y’amavuko ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo mu Karere ka Nyamashake.

Amakuru Umuseke wamenye ni uko uyu mubyeyi yabanaga n’aba bana mu rugo, aba bombi biyemereye ko bamuginishije umugozi banikaho imyenda.

Bwana Cyimana Kanyogote Juvenal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, yatangaje ko aya makuru bayamenye ku wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023, saa yine z’igitondo (10:00).

Umwana wa nyakwigendera wa gatatu w’imyaka 13 y’amavuko niwe watanze aya makuru.

Ngo bari basanganywe amakimbirane mu rugo ashingiye ku mutungo, kuko abasore bavuga ko bahoraga basaba nyina kubagabanya isambu akabyanga.

Gitifu Juvenal yagize ati: “Barakekwa (abo basore) ni byo, ariko bakimara gufatwa biyemereye ko ari bo bamunize bakoresheje umugozi wanikwaho imyenda, babikora mu ijoro rishyira ku wa Mbere tariki 06 Ugushyingo, bahengereye aryamye.”

Yavuze ko uyu mwana wa gatatu yatanze amakuru mu gitondo (ku wa Mbere) abo basore bakiri aho, barahafatirwa.

Andi makuru arenzeho azamenyekana nyuma y’iperereza rya RIB, abo basore bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!