Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Rwamagana: Abavandimwe babiri baguwe gitumo baha ruswa Abunzi

Mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari inzego z’ibanze zari kumwe n’inzego z’umutekano baguye gitumo abavandimwe babiri barimo umugabo w’imyaka 56 na mushiki we w’imyaka 55 baha ruswa komite y’Abunzi kugira ngo bazabafashe kunyaga mushiki wabo isambu.

Aba bavandimwe bombi bafashwe ku Cyumweru tariki 05 Ugushyingo 2023, baturutse mu Murenge batuyemo, bajya gutangira ruswa mu Murenge wa Mwulire mu Kagari ka Bushenyi.

Ntwali Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, yatangaje ko aba bavandimwe babiri bafashwe bamaze gutanga ruswa y’ibihumbi 7 frw mu gihe bari bamaze kwandikirana n’ukuriye Abanzi ko andi ibihumbi 23 frw bazayamuha.

Yagize ati: “Ni abavandimwe batatu bari kuburana isambu, babiri basa n’abumvikana, babonye batatsinda undi muvandimwe wabo bahitamo gushaka gutanga ruswa ku Bunzi kugira ngo babafashe bazarenganye mushiki wabo bamutware isambu. Abunzi rero bo barabyanze bahitamo kubitubwira, uyu munsi tubafatira mu cyuho batanga ya ruswa.”

Gitifu Ntwali yavuze ko basanze uwo mugabo na mushiki we bamaze gutanga ibihumbi 7 rwf, bamaze gukora inyandiko yerekana ko bemereye Abunzi ‘agatike’ k’ibihumbi 23 rwf hariho n’amatariki bazayabaheraho.

Ati: “Ibi ni itsinzi ku butabera kuko iyo Abunzi bafata ariya mafaranga bagaca urubanza babogamye ntabwo biba bikiri ubutabera biba byabaye ibindi bindi.”

Gitifu Ntwali yakomeje avuga ko baboneyeho gurashimira Abunzi bemeye kwanga ariya mafaranga, kandi agasaba abaturage kureka gutanga ruswa kuko iyo umuntu afite ikibazo yagiranye na mugenzi we hari inzego zishinzwe kurenganura uwarenganye nta kiguzi yatswe kandi izo nzego zirahembwa.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU