Sunday, October 6, 2024
spot_img

Latest Posts

Musanze:Umusaza w’imyaka 70 bamusanze mu mugozi yiyahuye

Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Nkotsi, Akagari ka Bikara ho mu Mudugudu wa Kiruhura umusaza witwa AndrĂ© Hanyurwimfura w’imyaka 70 yagaragaye mu mugozi amanitse yapfuye.

Amwe mu makuru yamenyekanye mu masaha ya Saa cyenda n’igice, ubwo uyu musaza bamusangaga mu mugozi bagatabaza abaturage n’izindi nzego.

Kabera Canisius, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, yavuze ko bigaragara ko yiyahuye koko ariko batazi impamvu yabikoze kuko nta makimbirane yagiranaga n’umuryango we.

Yagize ati: “Yiriwe asangira n’umugore we mu kabari nyuma yo gutaha bavuye ku kabari nibwo haguye imvura, nyuma nibwo bagiye kumubona bamubona mu mugozi. Nta makimbirane yari asanzwe afitanye n’umuryango we yewe no mu Kagari no mu Isibo ntayo bazi.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!