Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Rulindo: RIB yataye muri yombi itsinda ry’abayobozi benshi bakekwaho kurya ibya rubanda birimo n’umuhanda

Amakuru ava mu karere ka Rulindo ni uko hari abakozi 7 bamaze gutabwa muri yombi na RIB bazira kunyereza ibigenewe rubanda.

Abamaze gutabwa muri yombi barimo n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere 2 aritwo Rulindo na Muhanga na “Division Manager” umwe wa Huye

Amakuru avuga ko n’ubwo bari mu turere dutandukanye ariko ibyaha bakekwaho babikoreye muri Rulindo.Dosiye yabo ivugwamo inyerezwa ry’amafaranga atari make y’ingurane y’ahari kunyura umuhanda, amwe ngo akanyerezwa hanifashishijwe inyandiko mpimbano.

Amakuru avuga ko abaraye bafashwe baba barimo:

1. Ignace KANYANGIRA, yari Gitifu w’Akarere ka Rulindo(yagiye Rulindo avuye Muhanga)

2. Al Bashir BIZUMUREMYI, yari Gitifu w’Akarere ka Muhanga( yagiye Muhanga avuye Rulindo agurana na KANYANGIRA)

3. Godefroid MUHANGUZI, DivisionManager w’ Akarere ka Huye ( Yagiye Huye avuye Rulindo)

4. Felicien NIYONIRINGIYE , Umuyobozi wa “One Stop Center” ya Gicumbi (Yagiye Gicumbi avuye Rulindo)

5. Juvenal BAVUGIRIJE, Umuyobozi wa One Stop Center ya Rulindo

6. Delice Mugisha, DAF w’Akarere ka Rulindo

7. Celestin KURUJYIBWAMI, Kontabure w’Akarere ka Rulindo

Amakuru avugwa inyuma y’iyi dosiye avuga ko haba hari “Igifi” kinini cyagiye gifasha mu kwimurira bamwe muri aba bakozi bavugwa muri iyi dosiye mu tundi turere ubwo “Deal” yari irangiye ngo bitazasakuza.

Amakuru avuga ko iyi dosiye ijya guturika mu minsi ishize Meya wa Rulindo Mukanyirigira Judith yakiriye umubare utari muto w’Abaturage baziye rimwe ku Karere bavuga ko amafaranga babwiwe ko bahawe y’ingurane ahari kunyura umuhanda ntayo babonye, abandi bakabona make ugereranyije n’abanditseho.

Ubwo Meya yatangiraga gukurikirana ibibazo byabo akaba ari nabwo RIB nayo yatangiye gukurikirana.

Aya makuru ikinyamakuru UMURUNGA cyayamenye mu minsi ibiri itambutse kuko muri iyi dosiye hanavugwamo n’uwari Gitifu w’umurenge wa Rusiga ubu wamaze gutabwa muri yombi ku bindi byaha.

Iyi dosiye kandi ivugwamo n’undi mukozi wabaga muri One stop center ya Rulindo waje kujya gukorera mu kindi kigo mu mujyi wa Kigali,nyuma yamenyako bikaze agashaka gutoroka ariko inzego z’umutekano zikamufata ubu nawe amakuru dukura mu nshuti ze za hafi ni uko afunzwe.

Aba bantu bose tubibutseko bimuka byagizwemo uruhare n’uwahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV kuko niwe wabahaye ibaruwa zibimura.

Ibaruwa bahawe na Gatabazi JMV ibimura umwe ava Muhanga undi ava Rulindo

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rubinyujije kuri X bagize bati:” RIB yafunze abayobozi barindwi (7) bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’ingurane yari agenewe abaturage bo mu Karere ka Rulindo bagenewe na Leta ubwo hubakwaga umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu mwaka wa 2021-2022.
Mu bafunzwe harimo:  abanyamabanga nshingwabikorwa babiri, uhari ubu n’uwo yasimbuye, ubu ukorera mu Karere ka Muhanga hamwe n’abandi bakozi bari bashinzwe gutanga amafaranga y’ingurane mu Karere.”

RIB irongera kwibutsa abashinzwe gucunga umutungo wa Leta ko  kuwunyereza cyangwa kuwukoresha icyo utagenewe ari icyaha gikomeye kandi gihanishwa ibihano biremereye.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!