Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Umukozi wa RSB uherutse gufatanwa ruswa ya miliyoni makumyabiri n’eshanu agiye kujya kuburana

Umukozi ushinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge bw’inganda mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB), wafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya miliyoni 25 Frw, Uwitonze Valens, agiye kugezwa imbere y’Urukiko.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafatiye mu cyuho uwo mukozi yakira ruswa ingana na 25.000.000 Frw ngo atange icyangombwa kigaragaza ubuziranenge.

RIB ikimara kumuta muri yombi, yahise imufungira kuri Sitasiyo ya Kimihurura mu gihe dosiye ye yari ikiri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Uru rwego rwakoze iperereza ry’ibanze kuri iyo dosiye ndetse ishyikirizwa Ubushinjacyaha nabwo buhita buyiregera Urukiko nyuma yo kongera kuyigaho no kuyikoraho iperereza.

Uyu mukozi yaregewe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Urubanza ruteganyijwe ku wa Kabiri tariki 7 Ugushyingo 2023, saa tatu za mu Gitondo.

Ingingo ya 15 mu Itegeko ryerekeye ibyaha bya ruswa ivuga ko Umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi.

Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

Inkuru bisa :
https://umurunga.com/2023/10/21/umukozi-wa-rsb-y…-miliyoni-25-frw/

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!