Itorero ADEPR bagiye bashegeshwa n’ibibazo byinshi bishamikiye ku iyubahirizwa ry’amategeko mu buryo abakozi bafatwa, n’ubushobozi bw’abapasiteri bo muri iri torero kuko 75% byabo barangije amashuri abanza gusa, ni mu gihe hari abatari barayarangije.
Ibi byatangajwe ku wa Kabiri tariki 01 Ugushyingo 2023, n’Urwego rw’Imiyoborere RGB, ubwo Dr Usta Kayitesi umuyobozi mukuru warwo yagezaga ku Nteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko raporo ku bikorwa byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2022/2023 na gahunda iteganyijwe muri 2023/2024.
RGB yasanze itorero ADEPR ryarugarijwe n’ibibazo byinshi mu mwaka 2022, ibyinjiramo kugira ngo hamenyekane inkomoko yabyo kuko byari byarayishegeshe.
Dr Kayitesi, bimwe mu bibazo yagaragaje byagombaga kuvugururwa harimo amategeko yo muri ADEPR yari yubatse nabi no kuvugurura inzego zabo uko zubatse n’uburyo bacunga abakozi babo.
Ibi byatumye RGB ishyiraho komite y’inzibacyuho yagombaga kuyobora, ifite inshingano zo gukora amavugurura aganisha ku iyubahiriza ry’amategeko.
Komite y’inzibacyuho yarangiye 2021 hashyirwaho indi komite nyobozi ifite inshingano zo gukurikiza amategeko muri ADEPR ivuguruye.
Dr Kayitesi yagize ati: “Tugenzura twasanze muri ADEPR umuntu umwe ashobora kuba ari i Kigali ari ku rwego rumwe n’undi uri i Rusizi, bakorera urwego rumwe rwa ADEPR ariko ugasanga umwe ahembwa inshuro eshanu cyangwa esheshatu zitandukanye.”
Yakomeje agira ati: “Niba bose ari abapasiteri b’itorero, uri i Rusizi agahembwa cyangwa ntahembwe kuko harimo n’abatarahembwaga kuko bavuga ko umuntu ahembwa ari uko bishoboka, ari ntakindi akora ari umushumba. Hano i Kigali hakaba hari undi mukozi ukora mu rundi rwego witwa umukorerabushake ariko ari na pasiteri wasengewe. Ashobora kuba ari umudepite ariko ari na pasiteri wasengewe, hariya imbere muri ADEPR bakamushyirira amafaranga kuri konti y’umupasiteri wasengewe.”
Dr Kayitesi yavuze ko nyuma y’ibi bibazo byatangiye kuvugururwa hari icyo bitanga, avuga ko bagomba kandi gushyiraho imbonerahamwe y’imirimo bakora kandi abakora imirimo imwe bagahembwa ayangana.
Yakomeje avuga ko batasesa itorero rifite abayoboke bagera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana inani ( 2.800000) , ahubwo abasaba ko bagomba gushyiraho abakozi bafite ubushobozi cyane ku mashuri bize kuko 75% by’abapasiteri bo muri ADEPR bize amashuri abanza gusa.
Ati: “Abagiye buriya barenga igihumbi(Bamwe bavuga ko birukanwe) n’amashuri abanza ntibari barayarangije kandi bari bafite inshingano zo kuyobora Abanyarwanda 300-400 buri munsi, buri cyumweru, ugasanga n’ubwo bushobozi basabwa ntabwo bafite.”
RGB yavuze ko muri ADEPR hari hari abakozi bafite ubwishingizi bwa RSSB mu gihe hari n’abandi badafite na mituweri, ariko kuri ubu abakozi ibihumbi 4000 bahawe ubwishingizi n’imiryango yabo.
Dr Kayitesi yavuze ko iri genzura ryakozwe muri ADEPR rizakorwa no mu yandi madini n’amatorero, kandi ngo muri iyi minsi hari indi miryango itatu ishingiye ku myemerere yafashijwe gufata ibyemezo bishingiye ku bibazo by’imiyoborere.
Dr Kayitesi yagiriye inama Abanyarwanda yo gushishoza kuko hari abapasiteri bakora ibinyurabyije n’amategeko bakabakurikira buhumyi, ndetse ko abo bapasiteri nta bushobozi bafite bwakugeza mu ijuru batashobora no kukuyobora hano mu Rwanda.
RGB yakoze ibarura ku miryango itari iya Leta ishingiye ku myemerere ryagaragaje ko mu bijyanye n’imiyoborere n’iyubahirizwa ry’amategeko bari ku ijanisha rya 65.7%, mu gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano bari kuri 61.5%, mu icungamutungo n’imicungire y’abakozi bari kuri 31.5% ni mu gihe ku ngingo y’ubufatanye n’izindi nzego bari kuri 71.7%.