Kayumba Christopher, Urukiko Rukuru rwahamije icyaha cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Ni icyemezo Urukiko rumaze gufata kuri uyu wa Kane tariki 02 Ugushyingo 2023.
Ni icyaha cyakorewe umukobwa wari umukozi we wo mu rugo. Urukiko rwamukatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri isubitse.
Urukiko Rukuru ruherereye i Nyarugenge rwemeje ko Dr Christopher Kayumba adahamwa n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18.
Hari kandi n’icy’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha yakoreye ku wari umunyeshuri we muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Itangazamakuru.