Umugore w’imyaka 26 wo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kimonyi mu Kagari ka Kivumu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya (RIB) akurikiranyweho kubyara umwana agahita amuta mu cyobo.
Amakuru yamenyekanye ku wa Kabiri tariki 31 Ukwakira 2023, nyuma y’ifatwa ry’uwo mugore wiyemereye ko ariwe wamwinagiye mu cyobo nyuma yo kumuniga.
Ayo makuru yatanzwe n’abubatsi ubwo bageraga ku kazi kabo mu gitondo bakabona umurambo w’uruhinja mu cyobo kiri iruhande rw’inzu bubaka, bagahita bihutira gutabaza ubuyobozi.
Mukasano Gaudence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, yatangaje ko hakomeje gushakishwa uwaba yakoze aya mahano, hagafatwa umugore utuye aho hafi akanemera ko ariwe wabikoze.
Yagize ati: “Ntabwo yamubyaye uyu munsi, gusa nibwo byagaragaye ko yatawe mu cyobo, ariko we yatubwiye ko yamubyaye ku itariki 24 Ukwakira 2023, akamuniga akamuta mu cyobo.”
Gitifu yakomeje avuga ko kubera umutekano w’uyu mugore yahise ashyikirizwa RIB ahunzwa abantu benshi bari bahari gusa yahavuye yemeye ko ari we wamwiyiciye.
Uyu mugore udafite umugabo, afite umwana w’imyaka irindwi nk’uko umuyobozi yabivuze, agira n’ubutumwa aha abaturage.
Ati: “Icyo nabwira abaturage, n’uko kuba umugore cyangwa umukobwa yatwita ariko atabiteguye, akwiye kubyara uwo mwana wenda akiyambaza Leta ikamufasha ku byo yaba abura, aho kwambura umwana ubuzima.”
Arongera ati: “Kwambura ubuzima uwavutse birahanirwa, aracyekwa ariko icyaha ni kimuhama azahanwa, guhanwa rero na wa mwana usigaye urumva agiye kugira ibibazo. Mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abaturage tuyoboye, n’uko umuntu wese ugize ikibazo yiyambaza Leta, aho kwambura ubuzima uwakagombye kuba ariho.”
Uyu mwana yamaze gushyingurwa, mu gihe nyina akiri gukorwaho iperereza afungiye kuri sitasiyo RIB ya Cyuve.