Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza:Abajuru bane bitwikiriye ijoro bajya kwiba, babiri barafatwa umwe ahasiga ubuzima

Mu Karere ka Nyanza abantu bane bitwikiriye ijoro bajya kwiba amatungo, abaturage bafata babiri muri abo barabakubita babagira intere umwe bimuviramo gupfa, abandi babiri barabacika.

Ibi byabaye mu gicuku cy’ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023, bibera mu Murenge wa Muyira, Akagari ka Gati ho mu Mudugudu wa Buhazi.

Aba bajura bateye uwitwa Murwanashyaka Théoneste, bacukura inzu bashaka kumwiba ihene.

Uyu muturage akimara kubumva yavugije induru atabarwa n’abaturage, bafata babiri muri abo bajura barabakubita umwe arapfa, bivugwa ko undi nawe arembye nk’uko abamubonye babivuga.

Muhoza Alphonse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira, yagize ati: “Abaturage bahise batabara, umwe muri abo bajura bafashwe bimuviramo urupfu.”

Gitifu yavuze ko uwakomerekejwe yajyanywe ku bitaro bya Nyanza ngo akurikiranwe n’abaganga.

Gitifu yakomeje asaba abaturage kwirinda kwihanira, ariko bakicungira umutekano ndetse bagatangira amakuru ku gihe.

Ati: “Turihanangiriza abaturage ngo ntibakihanire, ntabwo abaturage basimbura ubuyobozi, ntibasimbura Leta cyangwa amategeko.”

Kugira ngo hamenyekane ibyabereye aha hantu n’ababigizemo uruhare bose Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukomeje iperereza mu gace icyaha cyakorewemo.

Src: Igihe

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU