Igihugu cy’Uburusiya kirashinjwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwiyicira abasirikare mu ntambara kimazemo umwaka n’amezi umunani buhanganyemo na Ukraine cyane cyane abicwa ngo ni abadakuriza amabwiriza y’urugamba.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, binyuze mu muvugizi wabyo, John Kirby, byatangaje ko u Burusiya buri kwica abasirikare babwo batubahiriza amabwiriza bahabwa n’ababakuriye mu ntambara ihanganishije igisirikare cy’u Burusiya n’ingabo za Ukraine.
Umuvugizi wa White House, John Kirby, yagize ati: “Dufite amakuru ko u Burusiya buri kwica abasirikare babwo batubahiriza amabwiriza bahabwa n’ababakuriye ku rugamba.”
Ingabo z’u Burusiya zisigaye zitinya kujya ku mirongo y’imbere ku rugamba, ibyo bikababaza abayobozi bazo, nk’uko byanditswe n’ibinyamakuru bitandukanye.
Ukraine iherutse guhabwa inkunga ya miliyoni 150 z’Amadorari ya Amerika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo kwifashisha gukomeza guhangana n’u Burusiya mu ntambara yo mu gace ka Avdiivka kagotewemo ingabo zirenga ibihumbi 5000 z’u Burusiya n’ibikoresho byabo.