Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Huye: Umusore yateye mugenzi we icyuma bari mu kabari nyuma agwa mu Bitaro

Ku wa 26 Ukwakira 2023, mu Karere ka Huye umusore w’imyaka 19 yaguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, nyuma y’umunsi umwe arwaniye na mugenzi we w’imyaka 20 mu kabari akamutera ibyuma.

Ibi byabereye mu Murenge wa Karama mu Mudugudu w’Umuyange, aba basore bombi bashyamiranye bari mu kabari barasohoka bageze hanze umwe atera mugenzi we icyuma ku rutugu.

Uwakomerekejwe byamuteye gushiramo umwuka bukeye bwaho aguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare.

Kalisa Constantin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, yemereye Igihe dukesha iyi nkuru ko abarwanye bapfaga amafaranga.

Yagize ati: “Hari abasore babiri barwanye bapfa amafaranga, umwe atera icyuma mugenzi we, abaturage baradutabaza turahagera, uwatewe icyuma ajyanwa kwa muganga aza gupfa bukeye. Ukekwaho icyaha twahise tumufata tumushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya (RIB) ngo akurikiranwe.”

Gitifu akomeza avuga ko abo basore barwanye n’ubusanzwe bari barananiranye mu miryango yabo no muri sosiyete.

Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda urugomo, gutangira amakuru ku gihe no kwirinda kwihanira mu gihe hari uhemukiwe akagana ubuyobozi bukamufasha.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU