CG (Rtd) Emmanuel Gasana yatawe muri yombi nyuma y’uko ahagaritswe ku mirimo.
RIB ivuga ko hashize igihe akorwaho iperereza ku cyaha acyekwaho cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko (nk’Umuyobozi w’Intara Ntara y’Iburasirazuba) mu nyungu ze bwite.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry avuga ko iperereza rikomeje, ko andi makuru azatangazwa bishingiye ku byo iperereza rizagenda rigaragaza.