Friday, January 3, 2025
spot_img

Latest Posts

Gasabo: Gisozi habonetse umurambo w’umuntu utaramenyekana

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25 yagaragaye yishwe,bikekwa ko yatezwe n’abagizi ba nabi.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri, mu Mudugudu wa Ntora,Akagari ka Ruhango,Umurenge wa Gisozi,Akarere ka Gasabo.

Gitifu w’Akagari ka Ruhango, Nyirishema Marcel, yavuze ko amakuru yamenyekanye mu gitondo atanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Twamenye amakuru saa kumi n’ebyiri za mu gitondo,abaturage baduhaye amakuru ko hari umuntu wapfuye ariko ntabwo icyamwishe kizwi,iperereza RIB iri bukore haramenyekana icyamwishe.”

Gitifu Nyirishema avuga ko kugeza ubu hataramenyekana intandaro y’urwo rupfu.

Ati”Niba atari abantu yarwanaga nabo akiza amagara ye, bishoboka ko ari urundi rugomo bakoraga kandi baharwaniye. Byagaragaraga ko baharwaniye wenda yikiza.”

Yongeraho ko ahabereye  ubwo bugizi bwa nabi hegereye aho ababaga mu manegeka bimuwe,aboneraho gusaba abantu kujya bahitondera, bakagenda ku masaha y’amanywa kandi bakagira umutima wo gutabarana.

Umurambo wa nyakwigendera uracyari ahabereye icyo cyaha mu gihe hagitegerejwe ko ujyanwa gukorerwa isuzuma.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!